RFL
Kigali

Police FC 3-2 MVS: Albert Mphande avuga ko abantu batagomba kujya bashingira ku kinyoma

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/01/2019 11:40
0


Nyuma yo gutsinda Mukura Victory Sport ibitego 3-2, Albert Joel Mphande umutoza mukuru wa Police FC yabwiye abanyamakuru ko batagomba kujya bashingira ku binyoma biba bihari bityo bigateza ibibazo. Byari nyuma yo kuba haravuzwe ko abayobozi bamuhaye imikino itatu atayitsinda akirukanwa.



Police FC yakinnye umukino na Mukura VS nyuma yo kuba yari imaze imikino idatahana amanota atatu imbumbe. Police FC yatsinzwe na Bugesera FC ibitego 3-1, itsindwa na Kiyovu Sport ibitego 2-0, inganya na AS Kigali ibitego 2-2 mbere yo gutsindwa na APR FC ibitego 2-0.

Albert Mphande avuga ko yumvishe amakuru avuga ko ngo abayobozi ba Police FC baba baramuhaye intego yo kuba atabona amanota atatu mu mikino itatu azirukanwa, uyu mutoza yabihakanye avuga ko biramutse byarabaye atabura kubivuga kuko ngo ari umutoza w’umunyamwuga.

“Numvishe amakuru avuga ko ngo nahawe imikino itatu. Nta muntu wigeze anyegera ngo ambwire cyangwa ngo ambaze ibyo bintu. Ndi umutoza w’umunyamwuga kandi na Police FC ni ikipe y’abanyamwuga, ni ikipe itanga ibishoboka kugira ngo ibisabwa mu mupira bibe. Gusa nta muntu n’umwe wavuye muri komite ngo aze ampe imikino itatu uretse ko baje bakanshyigikira bakambwira ko tugomba kwihangana tukaba mu bihe bibi. Barabizi ko ari ko umupira umera. Sinzi ahantu byavuye, ni ibihuha kandi njyewe sinshingira ku bihuha, nshingira ku bikorwa”. Mphande


Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC

Wari umukino wa 15 kuri Albert Mphande uvuga ko abakinnyi be yishimira ko bagenda bumva neza umurongo abatozamo kandi ko yizeye ko mu mikino yo kwishyura bazaba bahagaze neza kurusha uko bari bameze mu mikino ibanza.

Ibitego bya Police FC byatsinzwe na Hakizimana Kevin bita Pastole wahoze muri Mukura VS ubwo yinjizaga penaliti yavuye ku ikosa Hatungimana Basile myugariro wa Mukura VS yakoreye kuri Jean Paul Uwimbabazi ubwo yari ageze mu rubuga rw’amahina. Hakizimana Kevin yaje kwinjiza iyi penaliti ku munota wa gatandatu w’umukino (6’).

Iki gitego cyaje kwishyurwa na Nshimirimana David myugariro wa Mukura VS akoresheje umutwe ku munota wa cumi (10’). Mukura kandi yunzemo ikindi gitego ku munota wa 26’ gitsinzwe na Cyiza Hussein kapiteni w’iyi kipe. Ndayishimiye Antoine Dominique yaje gutsinda igitego cyo kwishyura cya Police FC ku munota wa 49’ mbere y'uko Mushimiyimana Mohammed yungamo igitego cy’intsinzi ku munota wa 65’ w’umukino.

Police FC iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 24 mu mikino 15. Albert Mphande avuga ko atarava mu rugamba rw’igikombe cya shampiyona kuko imibare ihari ishoboka.

“Turacyari mu rugamba. Narabivuze, umupira w’amaguru ibintu biba bishoboka ndetse cyane. Ndavugisha ukuri ko mfite icyizere ko tuzabikora. Uyu ni umupira w’amaguru ntabwo wavuga ngo kuko kanaka andusha amanota atanu sinzamufata, wamufata ukanamucaho. Police FC dufite ubushobozi bwo kuzazamuka umusozi ugana ku gikombe”. Mphande


Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC atanga amabwiriza

Mu mikino 15, Police FC yatsinzemo irindwi (7), inganya itatu (3) itsindwa imikino itanu (5). Kuri ubu Police FC izigamye ibitego bibiri (2) kuko yinjije ibitego 21 bayinjiza ibitego 19.


Albert Mphande yizeye ko abakinnyi be bazakora akazi keza mu mikino yo kwishyura






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND