RFL
Kigali

Alex Muyoboke ahamya ko ari we watangije #10yearschallenge none imaze kugera i Hollywood-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/01/2019 7:28
7


Alex Muyoboke umujyanama w’umuhanzikazi Allioni Buzindi yatangaje ko yatunguwe no kubona #10yearschallenge yatangije, yafashe indi ntera ku mbuga nkoranyambaga zikoreshwa na benshi muri iki kinyejana gishya, ubu ikaba imaze kugera mu byamamare ku isi.



Muyoboke avuga ko hashize iminsi itatu ahuje amafoto ye agaragaza impinduka mu myaka icumi, ngo ni ibintu yatangiye yikinira ariko byageze ku Isi yose. Yatangarije INYARWANDA ko hashize iminsi itatu ashyize kuri konti ya instagram, ifoto ebyeri imwe yo muri 2009 ayihuza n’iyo muri 2019, atekereza ku rugendo rw’ubuzima yanyuzemo.

Yavuze ko ibi yahise abiganiriza Eddy Kenzo akamubaza uko nawe yiyumva nyuma y’uko abakeba basabaniye mu gitaramo aherutse gukora. Yagize ati “Nayishyize kuri instagram yanjye mu minsi itatu ishize, ariko nabonye ahantu hose yahageze. Narimo nganira n’umuntu witwa Eddy Kenzo anyereka twibukiranya ahantu avuye.   

Ejo bundi yakoze igitaramo cy’amateka ngira ngo mwarabibonye hari harimo na Bebe Cool na Bobi Wine nyuma y’imyaka 20 bataramukanya barahoberanya, bararamubanya.  

Yungamo ati “Urumva ni ibintu nakoze mbitekerejeho, nibaza ibintu umuntu aba aciyemo aho ugeze. Nta muntu wigeze ubishyiraho mbere yanjye, Eddy Kenzo yahise abifata abishyira kuri status ze byashoboka ko abantu bahise babibona bakabitangira kuko na mbere hari ifoto ya Eddy Kenzo nari namukoreye,”   

Alex Muyoboke uvuga ko ari we watangije #10yearschallenge

Imbuga nkoranyambaga ziri kwifashishwa n’ibyamamare mu gusakaza amafoto n’amashusho yabo ahishuye amasura yabo mu myaka icumi, ni uguhera 2009-2019. Hari benshi ubona ko batahindutse, hari n’abandi bigaragara amaso y’uko Imana yakoze ibikomeye ku buzima bwabo.

Mu cyiswe #10yearschallenge ibyamamare bihuza amafoto abiri, imwe igaragaza uko bari bameze mu 2009 ndetse n’uko ubu bameze muri 2019. Ni amafoto atanga ishusho y’uko ‘ntaho Imana itakura umuntu’, benshi mu byamamare bashima byimazeyo Imana yabarinze muri iyi myaka icumi ishize.

Umunyarwenya Kevin Hart ntiyacitswe.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • V5 years ago
    Muyoboke 2009 si uku yanganaga, abamuzi Nuri NUR , cg ari manager wa Tom close icyo gihe yari wakoze kano gafoto ni ako mu bwana
  • Flora5 years ago
    Hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh ahwiii ako abantu bazi kwibeshyera kweli. Ubu muyoboke azi ibyyi challenge nuko yaje ??rubanda bakunda kuvugwa
  • Medard 5 years ago
    Hahaha 😂 this guy..... Ahubwo natubwire aho yabikopeye. Kuki abanyarda twiyunva bana kd ntakintu turiho? Ubu ejo harazundi nawe ngo niwe washizeho ryagi ryaciye ibintu. Shame on you. Nta na Million yi Dollar wigirira yewe niyabafollower ntayo warangiza tukiyitirira Hashtag nkiriya irikwinjiriza abantu aamamillioni
  • Muneza Chrestine5 years ago
    Babyita kwikina, ya postinze ibyiyumviro byiwe nkuko n'abandi bajya ba-posting ahashize habo. Ariko hashtag (#10yearschallenge) yabaye ikimenyabose ntayo we yari yashyizeho.
  • Yves 5 years ago
    Muyoboke arabeshye ngo imitsi itatu kweri narebe kuri prof ya 6ix9ine igihe iyo pic yayi shiriyeho cg pf ya Paul wo muri p square abone kutubesha 50cent imaze hafi two weeks ayishizeho nawe uratangir kutubeshya kwenda uko
  • Vital5 years ago
    @Flora na Medard : Ibitekerezo byanyu mbonye aha ni imwe mu nenge zituma abirabura tudatera imbere! Kubera imyumvire yanyu iri hasi murumva ko Muyoboke atatangiza iriya challenge! Igihe mwakabaye mumuha congs cg se nibura mugashaka kumenya byinshi kurutaho ngo murebe ishingiro ry'ibyo avuga muhise mumupinga gusa! Ibi nibyo bituma abana ba Africa bajya gukorera ubuvumbuzi bwabo hanze kuko inaha bagaragaza ubwenge bwabo tukabapinga ngo dutegereje abazungu nibo bazabikora neza! Imiti abirabura bakora kandi ivura neza twarayipinze kuko gusa tuba twumva badashoboye! Cheap mentality!
  • Kaka5 years ago
    hh Alloo reka kwicyina wana hh





Inyarwanda BACKGROUND