RFL
Kigali

Twagirimana Pacifique umunyezamu w’Amagaju FC arifuzwa na Bugesera FC nyuma yo kubagora mu mukino bahuriyemo

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/01/2019 17:34
1


Twagirimana Pacifique bita Paccy umunyezamu wa mbere w’Amagaju FC kuri ubu ari mu ntecyerezo z’abayobozi b’ikipe ya Bugesera FC nyuma yo guhurira mu mukino akabagora bikarangira abataha izamu bamubuzemo igitego bitewe n’ubuhanga uyu musore akunze kugerageza arwana ku ishema ry’Amagaju FC.



Si ubwa mbere Twagirimana yagira uruhare runini mu gutuma Amagaju FC yegukana amanota atatu cyangwa akaba yatsindwa ibitego bicye binari munsi y’imipira yakuyemo igana mu izamu kuko n’umwaka ushize w’imikino 2017-2018 ndetse n’izi ntangiriro za shampiyona 2018-2019 akaba akomeje gushyira akadomo ku buhanga bwe mu izamu.


Twagirimana Pacifique umunyezamu wa mbere w'Amagaju FC arifuzwa na Bugesera FC

Ubwo umukino Amagaju FC yatsinzemo Bugesera FC igitego 1-0 wari urangiye, amakuru yari ku kibuga ni uko abayobozi bakuru mu ikipe ya Bugesera FC bifuje nimero ya telephone ya Twagirimana Pacifique ndetse banabwira Ndaruhutse Theogene umutoza w’abanyezamu ba Bugesera FC ko agomba gutangira kuvugana n’uyu musore hakiri kare bityo akazaba yabakinira mu gihe kiri imbere.



Abayobozi ba Bugesera FC bifuza ko biramutse bikunze baba bamusinyisha akazakina imikino yo kwishyura


Hagati ya Kwizera Janvier (Ibumoso) na Nsabimana Jean de Dieu (Iburyo) umwe azabura umwanya mu gihe Twagirimana Pacifique Paccy yaba asesekaye i Nyamata

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MANIRAKIZ Jean de Dieu5 years ago
    Kbs Twagirimana arashoboye, Kandi arabikora neza. Numuzamu mwiza wahazaza.





Inyarwanda BACKGROUND