RFL
Kigali

Papa Francis yasabye abapadiri bahohoteye abana kwishyikiriza ubutabera

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:22/12/2018 20:58
0


Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis yasabye amapadiri bahohoteye abana bishingiye ku gitsina kwishyikiriza ubutabera bagahanwa, kandi bakitegura urubanza rw'Imana kuko bakoze icyaha gikomeye.



Papa Francis yavuze ko Kiliziya Gatolika itazongera kwihanganira ibyaha nk'ibi by'ihohotera rishingiye ku gitsina .

Papa Francis aherutse gutangaza ko atewe ububabare n'ikimwaro n'ibyaha byakozwe n'abihayimana bafashe abana ku ngufu yemeza ko  mu kwakira abashaka kwiha Imana hazajya habanza kugenzurwa neza niba aba bifuza kwiha Imana badashobora kugira intege nke  zabagusha muri iki cyaha. Abo bigaragayeho ngo bazajya bangirwa kwinjira mu bihaye Imana. Icyakora uburyo iri genzurwa rizajya rikorwa bwo ntibwatangajwe.

Papa Francis kandi asaba abihayimana guha agaciro isezerano baba basezeranye n'Imana aho gutwarwa n'amarangamutima yabo.

Bitegenijwe ko mu mwaka utaha wa 2019, leta ya Vatikani izagaragaza umwanzuro wafashwe nyuma y'ibirego ku byaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina byagiye bishinjwa abihayimana batari bacye hirya no hino ku isi .

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND