Kigali

Indirimbo zikunzwe cyane utari uzi ko zanditswe na Issa Noel wahawe igihembo cy'umwanditsi mwiza muri Groove Awards Rwanda 2018

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/12/2018 13:09
0


Mu itangwa ry'ibihembo bya Groove Awards Rwanda 2018 mu birori byabaye ku Cyumweru tariki 16/12/2018, umunyamakuru Issa Noel Karinijabo yahawe igihembo cy'umwanditsi mwiza w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Ni igihembo ahawe ku nshuro ya kabiri muri iri rushanwa.



Issa Noel Karinijabo usanzwe ari umunyamakuru kuri Radio Authentic, amaze kwandika indirimbo nyinshi cyane yahaye abahanzi bakomeye hano mu Rwanda n'amakorali anyuranye ndetse nyinshi muri izo ndirimbo zaramamaye cyane. Icyakora hari abantu benshi batari bazi ko izo ndirimbo zanditswe na Issa Noel ari nayo mpamvu twifuje kubagezaho iyi nkuru.

Issa Noel Karinijabo

Issa Noel yabaye umwanditsi mwiza muri Groove Awards Rwanda 2018

Mu ndirimbo zikunzwe cyane Issa Noel yanditse harimo; Warampishe na Niyo yabikoze za Aline Gahongayire, Yitwa yawe na Mfata unkomeze za Serge Iyamuremye, Ikimenyetso ya Patient Bizimana, Impamba n'Ibendera za Diana Kamugisha. Yanditse kandi indirimbo ivuga ngo Yee, Harimo Yee nk'uko Imana ari iyo kwizerwa ya Injiri Bora, Imboni ya Annette Murava, Ingofero na Ntabwoba za M Olivier, Igitonyanga ya Olivier Roy n'izindi.

Bosco Nshuti wabaye umuhanzi w'umwaka muri Groove Awards Rwanda 2018 na we afite indirimbo zakunzwe cyane yandikiwe na Issa Noel. Izo ndirimbo ni: Ndumva Unyuzuye, Birandenze,Nakwituriki, Ndakwizeye n'izindi. Izindi ndirimbo Issa Noel yanditse ni; Uturemangingo na Ubuntu bwawe za Brighton Peniel, Ntacyo ngushinja ya Papa Emile, Ku munara ya Brian Blessed. Intebe, Ahera na Azampoza za Hubert Mucyo.

Ntabwo ari izo gusa ahubwo yananditse indirimbo zagiye zihurirwamo n'abahanzi banyuranye. Muri zo twavuga Amateka ihuriwemo n'abahanzi banyurabye barimo; Diane (True Promises), Buravan, Esron, Christian (Bezaleli); Ingabire ihuriwemo n'abahanzi barimo; Aline, Ibrahim Babou Melo, AshimweDorcas; Ubuzima Bushya ihuriwemo n'abahanzi barimo; Kayitana Janvier, Serge, Christian, Peniel,..

Yandikiye kandi indirimbo amakorali menshi nkaVuzimpanda Choir aho yabandikiye Sinaceceka imwe mu ndirimbo zayo zikunzwe. Andi makorali yandikiye indirimbo ni; Siyoni (Jenda), Upendo, Ukuboko kw'iburyo ya ADEPR Gatenga, Holy Nation ya ADEPR Gatenga, Bethesda choir ya ADEPR Kayonza n'izindi.

Issa Noel yabwiye Inyarwanda.com ko yatangiye kwandika indirimbo kuva kera akiri umwana. Kugeza ubu ngo amaze kwandika indirimbo zirenga 100. Yagize ati: "Maze kwandika indirimbo zirenga ho 100 gato nshyizemo izo nandikiye ibigo by'amashuri kuko natangiye ibintu byo kwandika nkiri muto mpereye mu mivugo mu 1999, mu marushanwa y'imivugo yari yabereye mu kigo cya Sant Andre". Twamubajije icyo bisaba kugira ngo yandikire umuntu indirimbo, adusubiza agira ati: "Hari abishyura amafaranga hari n'abazinsaba freely (akazibahera ubuntu)"

Issa Noel yakiriye gute igihembo cya Groove Awards Rwanda yahawe?

Asubiza iki kibazo, Issa Noel yavuze ko igihembo yahawe cyamushimishije cyane. Yavuze ko agituye abanyamakuru ba Gospel ndetse n'abaririmbyi n'amakorali bagiye bakorana. Yagize ati: "Igihembo nahawe cyanshimishije cyane kuko ni igihembo bigaragara ko nahawe n'amajwi y'abanyamakuru batoye (Academy Voting) nkanashimira Panelists bicaye bakabibona ko igihe cyari kigeze nyuma ya 2014 ubwo nakibonaga ku nshuro ya mbere. Nkituye abanyamakuru ba Gospel ndetse n'abaririmbyi n'amakorali twagiye dukorana kuri alubumu yabo."

Issa Noel Karinijabo arashima Imana yagiye imushoboza muri iri vugabutumwa akora akoresheje ikaramu. Mu butumwa yanyujije kuri Facebook nyuma yo gushyikirizwa igihembo, yagize ati: "Ndashimira abahanzi n'amakorali mwagiye muba umuyoboro mwiza wo kwamamaza ibi bihimbano by'Umwuka indirimbo cyangwa amalubumu mu mpano zihebuje Imana yabibye muri mwebwe kugira ngo imitima y'abantu b'Imana inyungute ineza y'Imana....Yavuze ko atabasha kurondora abo yandikiye indirimbo kuko ari benshi cyane.

Yasabiye umugisha abahanzi n'amakorali abasaba gushima mu byo bizeye bakumvira ijwi ry'Imana. Yagize ati: "Imana ikomeze ibazamure mu kumvira ijwi ryayo no kuzamurwa mu mpano zanyu ziratangajee cyane kandi mufite guca bugufi gukomeyeeee. Ntimuzigere mucogora muri uyu murimo Imana yabahamagariye mu minsi yo kubaho kwanyu kose. Kandi ikomeze ibahishurire ubwiru bw'Umwana wayo Yesu Kristo icyatumye aza nyakuri (Ibanga ry'Abizera Nyakuri) mu gutumbira umusaraba indirimbo zitembe ziturutse mu mitima yanyu zibuzuzemo kwizera ibyo mutigeze mubona mutangire kubyakira.

Karinijabo rurangiranwa mu kwandika indirimbo zihimbaza Imana

Issa Noel arashima Imana yagiye imushoboza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND