RFL
Kigali

Twaganirije bamwe mu babyeyi bari baherekeje abana muri Miss Rwanda 2019 badutangariza uko bafata iri rushanwa -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/12/2018 17:57
0


Kuva irushanwa rya Miss Rwanda ryatangira ntabwo ryakunze kuvugwaho rumwe, aha ababyeyi nabandi bantu bakuru ntibakunze kurishyigikira cyane ko hari abarifataga nk'irushanwa rituma abana babakobwa batangira kwibona ndetse bikanabakururira uburara bubaviramo no kwiyandarika. Icyo kwishimira kimwe gihari kugeza ubu ni uko iyi myumvire iri gucika.



Ubwo irushanwqa rya Miss Rwanda 2019 ryatangizwaga ahabereye amajonjora ya mbere ni mu mujyi wa Musanze, ahashakishwaga abakobwa bagomba guhagararira intara y'Amajyaruguru muri iri rushanwa. Abakobwa baje guhatanira muri aka gace abenshi bari baherekejwe n'ababyeyi babo cyangwa nabavandimwe babo. ibi byatumye Inyarwanda.com yegera aba bari baherekeje abakobwa biyamamazaga muri Miss Rwanda 2019 maze tubabaza uko bafata iri rushanwa ndetse niba banemeranya nabavugaga ko ari irushanwa rikurura uburara nubwibone mu bakobwa.

Ababyeyi nabavandimwe bari baherekeje abakobwa kwiyamamaza mu mujyi wa Musanze abenshi bari baturutse i Kigali, aha umunyamakuru yarabegereye arabaganiriza ababaza byinshi ku buryo bafata irushanwa rya Miss Rwanda, Kuri ubu nyuma yo kuganira naba babyeyi icyumvikana ni uko imyumvire kuri iri rushanwa imaze guhinduka aho usanga ababyeyi benshi batakirifata nkuko ryafatwaga mbere.

Miss Rwanda

Miss Rwanda

Intara y'Amajyaruguru n'intara y'Uburengerazuba zamaze kubona abazaziserukira muri Miss Rwanda 2018

Aha ababyeyi bagaragaje ko bashyigikiye abana baherekeje muri iri rushanwa cyane ko ari irushanwa bo bafata nkikintu kiza gifasha abakobwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi. aha aba babyeyi baganiriye na Inyarwanda.com bagaragaje kutemeranya n'abafata iri rushanwa nk'irirarura abakobwa cyangwa rikabatera ubwibone.

REBA IKIGANIROTWAGIRANYE NABA BABYEYI BARI BAHEREKEJE ABANA MURI  MISS RWANDA 2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND