Kuva irushanwa rya Miss Rwanda ryatangira ntabwo ryakunze kuvugwaho rumwe, aha ababyeyi nabandi bantu bakuru ntibakunze kurishyigikira cyane ko hari abarifataga nk'irushanwa rituma abana babakobwa batangira kwibona ndetse bikanabakururira uburara bubaviramo no kwiyandarika. Icyo kwishimira kimwe gihari kugeza ubu ni uko iyi myumvire iri gucika.
Ubwo irushanwqa rya Miss
Rwanda 2019 ryatangizwaga ahabereye amajonjora ya mbere ni mu mujyi wa Musanze,
ahashakishwaga abakobwa bagomba guhagararira intara y'Amajyaruguru muri iri rushanwa.
Abakobwa baje guhatanira muri aka gace abenshi bari baherekejwe n'ababyeyi babo
cyangwa nabavandimwe babo. ibi byatumye Inyarwanda.com yegera aba bari
baherekeje abakobwa biyamamazaga muri Miss Rwanda 2019 maze tubabaza uko bafata
iri rushanwa ndetse niba banemeranya nabavugaga ko ari irushanwa rikurura
uburara nubwibone mu bakobwa.
Ababyeyi nabavandimwe
bari baherekeje abakobwa kwiyamamaza mu mujyi wa Musanze abenshi bari baturutse
i Kigali, aha umunyamakuru yarabegereye arabaganiriza ababaza byinshi ku buryo
bafata irushanwa rya Miss Rwanda, Kuri ubu nyuma yo kuganira naba babyeyi
icyumvikana ni uko imyumvire kuri iri rushanwa imaze guhinduka aho usanga
ababyeyi benshi batakirifata nkuko ryafatwaga mbere.
Intara y'Amajyaruguru n'intara y'Uburengerazuba zamaze kubona abazaziserukira muri Miss Rwanda 2018
Aha ababyeyi
bagaragaje ko bashyigikiye abana baherekeje muri iri rushanwa cyane ko ari
irushanwa bo bafata nkikintu kiza gifasha abakobwa mu buryo bumwe cyangwa
ubundi. aha aba babyeyi baganiriye na Inyarwanda.com bagaragaje kutemeranya
n'abafata iri rushanwa nk'irirarura abakobwa cyangwa rikabatera ubwibone.
REBA IKIGANIROTWAGIRANYE NABA BABYEYI BARI BAHEREKEJE ABANA MURI MISS RWANDA 2019
TANGA IGITECYEREZO