RFL
Kigali

Ambassadors of Christ yamuritse alubumu ya 16 y'indirimbo zisobanuye mu bimenyetso by'abafite ubumuga bwo kutumva-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/12/2018 9:33
1


Ni mu gitaramo cyahujwe no kurwanya ibiyobyabwenge, Korali Ambassadors of Christ yamurikiyemo alubumu ya 16 yasohotseho indirimbo zahawe umwihariko wo kuba zisobanuye mu buryo bworoheye n’abatabona gusobanukirwa n’ivugabutumwa rikubiye kuri uyu muzingo wasohotse kuri uyu wa 16 Ukuboza 2018.



Korali Ambassadors of Christ y’abaririmbyi barenga 45 yakoze igitaramo cy’uburyohe cyahuruje benshi bakoraniye muri Kigali Conference and Exhibition Village [Camp Kigali] mu gitaramo cyiswe “Dufatane urunana Music Festival” cyahujwe no kurwanya ibiyobyabwenge.

Amashusho y’iz’indirimbo agaragaramo umusemuzi [isura ye igaragara ku ruhande rw’i buryo bw’inyakiramashusho]  w’amarenga ukoresha ibimenyetso afasha n’abatumva kumenya ubutumwa bukubiye muri izi ndirimbo za Korali Ambassadors of Christ. Ni intego iyi korali yihaye bagiye gukomezanya no ku zindi ndirimbo bazakora nk’uko babitangarije muri iki gitaramo.

Umuzingo (alubumu) w’indirimbo 16 wamuritswe ugizwe n’indirimbo 11 z’amajwi n’amashusho. Muri iki gitaramo, Korali Ambassadors of Christ yashyigikwe bikomeye n’amakorali y’amazina azwi nka: Shalom Singers [itsinda ry’abasore] y’i Remera ndetse na Send us of God ibarizwa muri Kigali English Church.


Korali Ambassadors yamuritse alubumu ya 16 mu gitaramo yahuje no kurwanya ibiyobyabwenge.

Shalom Choir ni yo yabanje ku ruhimbi, yogeje ijambo ry'Imana binyuze mu ndirimbo eshatu bateguriye abitabiriye iki gitaramo. Bakorewe mu ngata na Korali Send us God Choir y'amajwi meza mu ndirimbo eshatu banyura benshi. 

Umushyitsi Mukuru muri iki gitaramo yari Korali Ambassadors of Christ, yahamagawe ku rubyiniro  saa kumi n’ebyiri n’igice (18h:30’). Abagabo bari bambaye imyenda isa, abagore ndetse n’abakobwa nabo byari uko.

Indirimbo ya mbere yatewe n’umuririmbyi wa Ambassadors wari mu bitabiriye iki gitaramo, ibintu byanyuze benshi. Uko Ambassadors yari ku ruhimbi ni nako abasore n'inkumi bateguwe banyuraga mu bitabiriye igitaramo bacuruza alubumu ikubiyeho Indirimbo 16.  

Korali Ambassadors Christ ibarizwa i Remera yamuritse alubumu ya 16 iriho indirimbo nka: Dufatane Urunana, Arankunda/Marching to Zion, Nugera Hakurya, Shukrani, Munsi y’Ibirenge bye, Utukuzwe Mwokozi, Imbuto z’urukundo, Nkwata Omukono, Izina Yesu, Elzoba rya Ruhanga ndetse na Wibasuzugura.  

Minisitiri w'urubyiruko Rosemary Mbabazi [uri i buryo] yari muri iki gitaramo.

 

Umuyobozi uri mu bateguye iki gitaramo, Kayijuka Moses yatangarije INYARWANDA, ko bishimiye uburyo igitaramo cyagenze bijyanye n’uko bari bakiteguye.  

Yavuze ko ivugabutumwa ryabo barinyuza mu ndirimbo n’amakinamico bagamije guhwitura no kwigisha, ubu bubakiye ku kurwanya ibiyobyabwenge mu mashuri yisumbuye na Kaminuza, harimo nka ULK, Riviera High School, King David Academy, Kagarama Secondary School, Gereza ya Mageragere n’iya Ntsinda, New Vision ndetse n’ikigo ngororamuco cya Gikondo. 

Yavuze ko muri 2019 bazakomeza ibikorwa bakora ibitaramo birenga 10 nk’ibi byo gufasha Leta y’u Rwanda mu guhangana n’ibiyobyabwenge, ndetse ngo ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwabasabye ko ari bo bazaheraho muri Mutarama 2019, ngo bazagera no muri Gashora Girls School[Bagombaga kuhagera muri uyu mwaka] n’ahandi.

Ati “ Mu myaka iri imbere iyi gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge tugomba kuyikomeza nk’uko wabyumvishije…Mbere twashakaga gukora ahagera kuri 12 ariko turebye ibindi bikorwa dufite tubona tutazazishobora. Turavuga tuti tuzakora hagati y’umunani n’icumi, Imana nibidushoboza.

Umwaka utaha haza hari indi alubumu nshya ariko hazaba hari n’ingendo nyinshi nk’eshatu cyangwa ebyiri….Hano mpuye n’Umuyobozi wa Kaminuza ya Butare aravuga ngo rwose muzabanze twebwe,” Kayijuka yavuze kandi indi alubumu bazakora izashyigikirwa n’ingendo z’ivugabutumwa bazakora ahantu hatandukanye.

AMAFOTO:

Korali Shalom Singers y'i Remera.

Korali Send us God.

Igitaramo kiswe 'Dufatane urunana Music Festival'

Indirimbo za Ambassadors zahawe umwihariko wo kuba zisobanuwe mu rurimi rw'abatumva.

Ni igitaramo cyururukije imitima ya benshi.

Min.Mbabazi niwe wa mbere wahawe impano ya alubumu ya 16 ya Ambassadors.

Umugabo wa Sarah [uwo uri i buryo] uririmba muri Ambassdors of Christ

Kayijuka Moses uri mu bateguye igitaramo.

Francisis Kaboneka wahoze ayobora Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu.

Commisision Bruce Munyambo.


AMAFOTO: MJERE PICTURES






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nduwimana Innocent4 years ago
    Ndabakundacyane,indirimbozanyunarazikunzecwane kuko zirimubutumwabwinshi.Ndikuzishakakuri Audio nazibuze.





Inyarwanda BACKGROUND