RFL
Kigali

Seninga Innocent yatangiye gahunda yo guhana rutahizamu Samson Ikecukwu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/12/2018 5:06
0


Seninga Innocent umutoza mukuru wa Bugesera FC yatangiye gahunda yo guhana Samson Ikecukwu akamuha igihano cy’imikino itatu adakina nyuma yo kuba ari kwitwara nabi mu mikino ya shampiyona ndetse rimwe na rimwe akanga gukina avuga ko arwaye mu buryo butazwi n’abaganga.



Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri iki Cyumweru ubwo yari amaze kunganya na APR FC igitego 1-1, Seninga yavuze ko kuba Samson Ikecukwu atagaragaye mu bakinnyi 18 ba Bugesera FC, bituruka ku kuba yaritwaye nabi ku mukino batsinzwemo na AS Kigali (3-0) ndetse nyuma akaza kuvuga ko arwaye nyamara abaganga batazi ibye. 

“Samson avuga ko arwaye ariko njyewe ndacyabikurikirana n’ikipe y’abaganga b’ikipe. Ahubwo nibaza ko ngiye kumuhagarika imikino itatu adakina kubera ko imyitwarire ye ntabwo imeze neza kugira ngo byibura abone ko adahari dushobora gukina kandi tukitwara neza”. Seninga 



Seninga Innocent (Iburyo) avuga ko akenshi umukinnyi ashobora kwiyumvisha ko ari kamara kurusha bagenzi be


Samson Irokan Ikecukwu arashinjwa kutitangira ikipe ya Bugesera FC

Seninga avuga ko kuba ikipe ye yanganyije na APR FC igitego 1-1 atari umusaruro ugayitse kuko ngo iyi APR FC usibye kuba ibitse igikombe cya shampiyona ari ikipe ikomeye ifite ibyangombwa byose ndetse n’umutoza mwiza. 

Seninga Innocent wari imbere y’abafana, yakinaga na APR FC adafite Nzigamasabo Steve ufite amakarita atatu y’umuhondo, Mugenzi Bienvenue ufite ikibazo cy’imvune, Samson Irokon Ikecukwu uvuga ko atameze neza abatoza bakabihakana. 



Abakinnyi ba Bugesera FC bumva inama z'abatoza nyuma y'igice cya mbere 

Bugesera FC kandi ntabwo yari ifite Ndahinduka Michel uheruka kugira imvune bakina na AS Kigali.

 Aganira na INYARAWANDA, Samson Irokan Ikecukwu yavuze ko afite ikibazo mu kaguru kamurya cyane bikaba aribyo byatumye adakina uyu mukino buri mukinnyi wese yari yakaniye. 

"Akaguru kanjye karandya cyane. Ndumva nko mu cyumweru gitaha kijya gushira aribwo nzaba ndi kugaruka neza " Samson

Ibura ry’aba bakinnyi ryatumye abandi bakinnyi babona amahirwe kuko nibyo byatumye Ruberwa Emmanuel, Ntwari Jacques, Ntiginama Patrick na Bakundukize Emmanuel babanza mu kibuga nk’impinduka zakozwe mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga mu mukino uheruka. 

Nyuma y’iri nota rimwe, APR FC iraza ku mwanya wa mbere n’amanota 19 mu mikino irindwi (7) izigamyemo ibitego 11 mu gihe Mukura VS iri ku mwanya wa kabir n’amanota 19 mu mikino irindwi izigamyemo ibitego birindwi (7). Bugesera FC yavuye ku mwanya wa cyenda (9) ijya ku mwanya munani (8) n’amanota 12.


Rwigema Yves yahuraga na APR FC yahozemo anitwara neza 


Jimmy Mulisa agira inama abakinnyi igice cya mbere kirangiye 


Ruberwa Emmanuel (17) rutahizamu wa Bugesera FC ashaka umupira mu kirere


Itangishaka Blaise wa APR FC yinjiye asimbura Iranzi Jean Claude


 Umukino utaha w'umunsi wa 10, Bugesera FC izakina na AS Muhanga i Muhanga mbere yo gukina na Espoir FC

PHOTOS:Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND