Umuhanzikazi w’umunyempano ikomeye Gikundiro Rehema wahoze ari umuririmbyi ukomeye muri korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge, kuri ubu ari mu byishimo bikomeye nyuma kwibaruka imfura ye.
Gikundiro Rehema n’umugabo we Ishimwe Claude basezeranye imbere y'Imana tariki 03/03/2018 mu muhango wabereye mu Rwanda. Nyuma yo kurushinga, aba bombi bahise bajya kuba muri Amerika. Tariki 7 Ukuboza 2018 ni bwo aba bombi bibarutse imfura yabo y’umuhungu bahaye izina rya Marvin Wesley ISHIMWE nk’uko Gikundiro Rehema yabitangarije Inyarwanda.com.
UMVA HANO 'SIYONI' YA GIKUNDIRO REHEMA
Gikundiro Rehema yahoze ari umuririmbyi ukomeye muri korali Shalom yo muri ADEPR Nyarugenge iri mu zikunzwe cyane mu Rwanda by'umwihariko muri ADEPR. Yavuye muri korali Shalom yerekeza muri Alarm Ministries mbere yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Usibye kuririmba mu matsinda, Gikundiro Rehema ni n'umuhanzikazi ku giti cye aho amaze gukora indirimbo zinyuranye by'akarusho akaba ari umwe mu bahanzi batanga icyizere cy'ejo heza h'umuziki wa Gospel mu Rwanda.
Gikundiro n'umugabo we Ishimwe barebana akana ko mu jisho
Gikundiro Rehema yari ishyiga ry'inyuma muri korali Shalom
REBA HANO 'NYABIHANGA' YA KORALI SHALOM IGARAGARAMO GIKUNDIRO
TANGA IGITECYEREZO