RFL
Kigali

Call Rwanda yagabanyije ibiciro ho 30% inatanga inyongera ya SMS 100 ku bantu bazarangura SMS

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/11/2018 14:42
0


Nk’uko bisanzwe bimenyerewe mu rwego rwo kwifuriza abakiliya n’Abanyarwanda muri rusange Noheli nziza n’umwaka mushya, Call Rwanda yagabanyije ibiciro ho 30% inatanga inyongera ya SMS 100 buri uko uranguye SMS.



Iri gabanyirizwa ku bicurizwa rya 30% kuri Servisi za SMS muri Call Rwanda ndetse no kongezwa SMS 100 ku bafunguye konti nshya cyangwa abazarangura hagati ya 15/11/2017 kugeza 15/01/2018, Call Rwanda ivuga ko ari mu rwego rwo kwifatanya n'abanyarwanda kwizihiza Noheli n'Ubunani.

Magingo aya igiciro yakigejeje ku mafaranga icyenda (9FRW) kuri SMS ku bafunguza konti bazajya bakoresha n’amafaranga 10 ku bohereza ubutumwa bugufi (SMS) batumira inama z’ubukwe, Kwamamaza, Amatangaza,…Iyo ufunguye konti ya API ukoresha muri system yawe baguha SMS 1000 z’ubuntu kandi kuyifungura ni ubuntu.

Call Rwanda

Uyu ni umwanya Call Rwanda ihaye ibigo n’amashyirahamwe akenera gutanga amatangazo menshi cyangwa abantu batumira abandi mu nama z’ubukwe n’amasabukuru bakoresheje ubutumwa bugufi SMS.

Kuri iyi nshuro byoroherejwe cyane kuko singombwa kugera aho Call Rwanda ikorera kuko ushobora kubandikira ukoresheje email info@call-rwanda.com cyangwa sales@call-rwanda.com bakagufasha ukishyura ukoreshe uburyo bugezweho bwa Mobile money. 

Bongeye gushishikariza ibigo gufungura Konti izajya ibafasha kohereza SMS kuko ari ubuntu banyuze kuri www.callrwanda.mylittlebiz.fr ukajya ahanditse Create account, icyo usabwa ni email gusa na nimero ya Telephone, ugafungura konti ku buntu.

Niba ufite ubucuruzi ushaka kwagura, urugero Cyber café, Secretariat publique ….Nawe wafungura konti ukazajya ufasha abakugana mu kohereza ubutumwa bugufi dore ko Call Rwanda igufasha no kwamamaza ibikorwa byawe aho hafi ukorera abakeneye servisi bakakugana.

Tunoneyeho kubamenyesha ko Call Rwanda ikomeje ya gahunda yayo yo gufasha abantu kwihangira imirimo babashishikariza gufungura konti bagahagarira Call Rwanda mu bice batuyemo, kuko hari servisi nyinshi kandi nziza zitangwa na Call Rwanda bungukiramo iyo bakoranye nayo.

Nta kwitinya kuko ayo ufite yose yagufasha gucuruza SMS kandi inyungu iri hejuru cyane. Niba ufite igitekerezo cyangwa wifuza kwagura ibikorwa byawe wahamagara 0788302371 cyangwa 0789533616 bakagusobanurira uko izi servisi zikora. Izi servisi zirashishikarizwa cyane urubyiruko rushaka kwiyemeza kuba barwiyemeza. Ihutire gukoresha izi servisi za BULK SMS zitangwa na Call Rwanda ujyane n’isi y’itumanaho.

Call Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND