Kigali

Indirimbo nshya ya King James 'Igitekerezo' yahise iba iya 50 mu ndirimbo ze n'izo yakoranye n'abandi zamamaye cyane-URUTONDE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/11/2018 11:54
2


King James ni umwe mu bahanzi bakomeye kandi bubatse izina mu mitima ya benshi mu bakunzi ba muzika hano mu Rwanda. Muri iyi minsi afite indirimbo ye nshya ikunzwe n'abatari bacye yise 'Igitekerezo', icyakora mu gushakisha umubare w'indirimbo zikunzwe yagiye akora, twasanze iyi nshya yahise yuzuza iya mirongo itanu.



King James ni umwe mu bahanzi bafite indirimbo nyinshi cyane ariko by'umwihariko ni umwe mu bafite indirimbo zagiye zikundwa cyane dore ko ubu yamaze kuzuza indirimbo mirongo itanu yaririmbyemo zigakundwa cyane ku buryo ashobora kuririmba iyo ariyo yose mu gihugu agasanga abakunzi ba muzika bayizi na cyane ko usanga izi ndirimbo za King James zaramamaye cyane ku rwego rw'igihugu.

Kuva yatangira muzika King James yagiye akora indirimbo zagiye zamamara cyane harimo; Intinyi, Ndatuje, Naratomboye, Nzakubona ryari, Umugisha, Inzozi, Narashize, Warakoze, Kuko turi kumwe, Pala Pala, Ntamahitamo, Ese warikiniraga, Ndakwizera, Buhorobuhoro, Birandenga, Yebabawe, Umuriro watse, Ganyobwe, Yantumye, Ibare, Ndagutegereje, Agatimatima, Hari ukuntu, Nyuma yawe, Abo bose, Biracyaza, Ntibisanzwe, Ni iki utabona, Niwowe, Uh lala, Mbabarira, Cyahiye, Nturare utabivuze, Naramukundaga, Yaciye ibintu, Abubu, Uri mwiza, Mana ikomeye, Itangishaka yakoranye na Fireman, Rwanda ndagukunda, Bagupfusha ubusa yahuriyemo n'abahanzi benshi, Niko nabaye yahuriyemo n'abandi bahanzi benshi, Gatebe gatoki yakoranye na Urban Boys, Irashoboye yakoranye na Bahati Alphonse, Umugati yakoranye na Mico The Best, Ijanisha yakoranye na Danny Nanone, Ayo arya ni ayanjye yakoranye na Bull Dogg, Narihannye yakoranye na P Fla, Rendez Vous yahuriyemo n'abandi bahanzi n'Igitekerezo.

King James

King James

Si ibintu byoroshye ku muhanzi uwo ari we wese kugaragara mu ndirimbo 50 zizwi ku rwego rw'igihugu, gusa nanone kuba King James n'abandi bacye babishoboye barabigezeho ni ibyo kwishimira ndetse no kubashimira ingufu bakomeje gushyira mu muziki ari nayo ntandaro yo gutera imbere no kwagura amazina yabo. Icyakora nanone kuba King James na bagenzi be tuzagarukaho mu nkuru zacu zitaha bari ku gasongero ka muzika y'u Rwanda ni ideni bafitiye abakunzi ba muzika yo kutagarukira mu Rwanda cyane ko hakenewe kwagura ibikorwa by'umuziki wabo bakaba abahanzi mpuzamahanga bakageza muzika y'u Rwanda mu ruhando rwa muzika ikomeye muri Afurika ndetse no ku Isi.

Byumvikane ko izi ndirimbo mirongo itanu ze twabashije gushakisha atari zo gusa zikunzwe yakoze kuko hari n'izindi ariko akenshi usanga izi ari zo zizwi cyane hafi n'abakunzi ba muzika mu gihugu hose. Ese hari iyo twaba twibagiwe? Ese hari iyo waba utemera usanga wasimbuza indi ye uzi? Uruhare rwanyu nk'abasomyi ku nkuru yacu ni ibitekerezo birakirwa neza nk'uko bisanzwe.

UMVA HANO INDIRIMBO 'IGITEKEREZO' YA KING JAMES IYO AHERUKAGUSHYIRA HANZE MU MINSI MIKE ISHIZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tens 6 years ago
    Uzayikorere video itarimo Abakobwa bambaye ubusa nka Meddy Wakoze indirimbo nziza agaterekamo Abakobwa basaze kuburyo dutinya kuyirebana n'abana. Kari akanyuzemo naho indirimbo Ni nziza.
  • Nsengimana jean Baptist3 years ago
    King j emus



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND