Kuri uyu wa Kane tariki 8 Ugushyingo 2018 mu ishuri ryitiriwe Mutagatifu Ndereye (St Andre) habereye ibiganiro byari byatumiwemo umuhanzi Tom Close wagombaga kuganiriza abanyeshuri uburyo bakwiye kwirinda ndetse no kurwanya ibiyobyabwenge mu rwego rwo kugira ngo inzozi zabo zibashe kuba impamo.
Nkuko umuyobozi w'iri shuri yabanje kubyibutsa abanyeshuri batumiye Tom Close nk'umuhanzi ukomeye kandi ufite abakunzi batari bake ariko nanone bamutumira nk'umuhanzi umaze kugira byinshi yigezaho birimo kuba ubu ari umugabo wubatse ufite umuryango ndetse akaba ari n'umuganga ufite impamyabumenyi ibimwemerera.
Tom Close afashe ijamba yibukije abanyeshuri ko bagomba kugira intego kandi intego yabo bakirinda ikintu icyo aricyo cyose cyayirogoya cyane ko bagomba guharanira kugera ku nzozi zabo, aha Tom Close yibukije abanyeshuri ko badashobora kugera ku nzozi zabo bagendana n'ibikundi bibi bitabafitiye akamaro, uyu muhanzi yabibukije ko akenshi abantu bishora mu ngeso mbi kubera kugendana nababashuka.
Uyu muhanzi uri mubakomeye hano mu Rwanda yabwiye abanyeshuri ko icyambere bagomba kwirinda ababashuka babajyana mu ngeso mbi, ikindi uyu muhanzi yibukije abanyeshuri ni ukudacika intege ku ntego bihaye. aha akaba yabasabye gukora cyane ngo inzozi zabo zizabe impamo ariko anabibutsa ko mu byukuri ibi byagorana kubigeraho nyamara unywa ibiyobyabwenge.
Dr Tom Close yibukije aba banyeshuri kwita ku masomo yabo cyane ariyo tangiriro ry'ubuzima aha akaba yibukije abanyeshuri ko mu myaka yamaze akora ubuhanzi ari n'umunyeshuri atigeze ajya kuririmba asibye ishuri ahubwo ibi bikaba bisaba kwiha gahunda ku buryo ntacyo umuntu akora ngo kibangamire izindi gahunda cyane izamasomo.
Umuyobozi w'ishuri aha ikaze Tom Close
Abanyeshuri bari bitabiriye ibi biganiro ari benshi cyane
AMAFOTO: NSENGIYUMVA EMMY -INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO