RFL
Kigali

Umuhanzikazi Munezero Clemence (Nounou) yarushinganye n'umukunzi we wo muri Eritrea-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/11/2018 10:44
0


Munezero Manzi Clemence w’imyaka 24 y’amavuko umunyempano ikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yambikanye impeta y'urudashira n'umukunzi we wo mu gihugu cya Eritrea mu birori bibereye ijisho.



Nounou uvuga ko yigira byinshi kuri Darlene na ADA bamwe mu baririmbyi bakomeye ku isi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yarushinganye n'umukunzi we Rae Habteab uzwi nka Ermias bari bamaze igihe kitari gito bakundana. Umuhango wo gusezerana imbere y'Imana wabaye tariki 3 Ugushyingo 2018 ubera mu mujyi wa Kigali muri Shiloh Prayer Mountain church uyoborwa na Bishop Murekatete Olive. Ni mu gihe gusaba no gukwa byabaye mu mpera z'Ukwakira 2018.

Usibye kuba ari umuhanzikazi ukora umuziki ku giti cye, Nounou abarizwa no mu itsinda ry’abaramyi bo mu itorero Shiloh Prayer Mountain church. Nounou yasoreje kaminuza muri Mount Kenya University. Nounou warushinze n'umunya Eritrea, avuka ku banyarwanda ari bo Ndaruhutse Celestin na Gahongayire Angelique. Mu kiganiro aherutse kugirana na Inyarwanda.com yadutangarije ko kuririmba yabitangiriye muri Kiliziya Gatorika cyera akiri umwana. Intego ye mu muziki ni ukwamamaza ubutumwa bwiza nk’umukristo.

REBA AMAFOTO Y'UBUKWE BWA NOUNOU NA ERMIAS

Nounou and ErmiasNounou and ErmiasNounou and ErmiasNounou and ErmiasNounou and ErmiasNounou and ErmiasNounou and ErmiasNounou and ErmiasNounou and ErmiasNounou and ErmiasNounou and ErmiasNounou and ErmiasNounou and ErmiasNounou and ErmiasNounou and ErmiasNounou and ErmiasNounou and ErmiasNounou and ErmiasNounou and ErmiasNounou and ErmiasNounou and ErmiasNounou and Ermias

Nounou hamwe n'umugabo we Ermias






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND