RFL
Kigali

Miss Anastasie n'umusore baherutse gutangaza ko bakundana ntibavuga rumwe ku rukundo rwabo-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/11/2018 9:22
5


Mu minsi ishize ubwo Miss Umutoniwase Anastasie yerekezaga muri Miss Earth 2018 yaje gutamazwa n'amarangamutima agaragaza ko akumbuye bikomeye umusore Gatsinzi Lee atanatinyaga kwita umugabo we. Akimara gutangaza ibi uyu musore nawe yatangaje ko akumbuye uyu mukobwa nawe yitaga umugore we.



Ubwo Miss Umutoniwase Anastasie yari agarutse mu Rwanda avuye muri Miss Earth 2018  byabaye ngombwa ko aganira na Inyarwanda.com maze tumubaza umubano afitanye n'uyu musore Gatsinzi Lee. Uyu mukobwa yavuze ko uyu musore atari umukunzi we ahubwo ko ari umuvandimwe. Asobanura isano bafitanye yabwiye umunyamakuru ko Gatsinzi Lee ari mubyara we badakundana.

Icyakora aha uyu mukobwa yari anyuranyije n'ibyo uyu musore yari yatangarije Inyarwanda.com ko Anastasie bari mu rukundo n'ubwo bitaraba birebire nk'uko benshi babifata. Uyu musore wirindaga gutangaza amakuru menshi yatangaje ko bamaze imyaka itatu amenyanye na Umutoniwase Anastasie anahamya ko hari urukundo n'ubwo hakiri ibyo bari kwiganaho, gusa ahamya ko gukundana byo bihari.

Gatsinzi Lee

Gatsinzi Lee ari mu bari baherekeje Anastasie ndetse akaba no mu baje kumwakira agarutse

Umutoniwase Anastasie ni umukobwa wari uherutse kwegukana ikamba rya Miss Earth Rwanda 2018. Iri kamba yegukanye ni ryo ryamuhesheje itike yo guhagararira u Rwanda muri Miss Earth 2018 irushanwa ryabereye muri Philippines aho atabashije kwegukana ikamba dore ko ryegukanywe n'inkumi yari ihagarariye Vietnam.

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NABA BOMBI BIVUGWA KO BAKUNDANAARIKO BATAVUGA RUMWE KU RUKUNDO BAKUNDANA

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • aleck5 years ago
    mwiduterumwaku mulikino gitondo
  • alice5 years ago
    hhhhhaaaaa ahwiii.. mbega kubeshya nibibi ntawabasha guhuza nundi cg ngo ashobore gusubiramo ibyo yabeshye
  • Luka5 years ago
    Nimwikundanire rata, mwembi mufite n/amenyo amwe (menshi); kuzuzanya ni ngombwa
  • Kaburunga5 years ago
    Abageze aho mubyaba miss batangira kwigarama abo bakundana, ubwo ko umwigaramye watsinzwe amarushanwa ubwo iyo uyatsinda byarikumera bite??
  • 5 years ago
    eehhh mbegaaaaaa





Inyarwanda BACKGROUND