Mu minsi ishize ubwo Miss Umutoniwase Anastasie yerekezaga muri Miss Earth 2018 yaje gutamazwa n'amarangamutima agaragaza ko akumbuye bikomeye umusore Gatsinzi Lee atanatinyaga kwita umugabo we. Akimara gutangaza ibi uyu musore nawe yatangaje ko akumbuye uyu mukobwa nawe yitaga umugore we.
Ubwo Miss Umutoniwase Anastasie yari agarutse mu Rwanda avuye muri Miss Earth 2018 byabaye ngombwa ko aganira na Inyarwanda.com maze tumubaza umubano afitanye n'uyu musore Gatsinzi Lee. Uyu mukobwa yavuze ko uyu musore atari umukunzi we ahubwo ko ari umuvandimwe. Asobanura isano bafitanye yabwiye umunyamakuru ko Gatsinzi Lee ari mubyara we badakundana.
Icyakora aha uyu mukobwa yari anyuranyije n'ibyo uyu musore yari yatangarije Inyarwanda.com ko Anastasie bari mu rukundo n'ubwo bitaraba birebire nk'uko benshi babifata. Uyu musore wirindaga gutangaza amakuru menshi yatangaje ko bamaze imyaka itatu amenyanye na Umutoniwase Anastasie anahamya ko hari urukundo n'ubwo hakiri ibyo bari kwiganaho, gusa ahamya ko gukundana byo bihari.
Gatsinzi Lee ari mu bari baherekeje Anastasie ndetse akaba no mu baje kumwakira agarutse
Umutoniwase Anastasie ni umukobwa wari uherutse kwegukana ikamba rya Miss Earth Rwanda 2018. Iri kamba yegukanye ni ryo ryamuhesheje itike yo guhagararira u Rwanda muri Miss Earth 2018 irushanwa ryabereye muri Philippines aho atabashije kwegukana ikamba dore ko ryegukanywe n'inkumi yari ihagarariye Vietnam.
REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NABA BOMBI BIVUGWA KO BAKUNDANAARIKO BATAVUGA RUMWE KU RUKUNDO BAKUNDANA
TANGA IGITECYEREZO