RFL
Kigali

Sheebah Karungi yamenye impamvu afatwa nk'indaya

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/10/2018 15:33
2


Umuhanzikazi Sheebah Karungi wo mu gihugu cya Uganda yatangaje ko mu myaka amaze mu muziki yakuye isomo rikomeye ku buryo yitwara ku rubyiniro, imyambarire ye n’ibindi byinshi bituma abantu batari bacye bavuga ko ari ‘indaya’.



Ugbliz yanditse ko Sheebah yaje kumenya impamvu atukwa akitwa ‘indaya’ na benshi bamushinja imyitwarire idakwiye umukobwa. Yavuze ko ibi byose byatumye yitondera uburyo yitwara ku rubyiniro ari nabyo byatumye avugwa cyane, ngo ibi byose yabikuyemo amasomo ahora azirikana.

Sheebah yavuze ko uburyo yitwara kuri stage ari byo abantu bashingiraho bamwita indaya. Yagize ati “Muri uyu mwaka nafashe umwanya wo kwita no kwitegereza uburyo nitwara ku rubyiniro ndetse n’ibivugwa n’abankurikirana, ubu noneho namenye impamvu abantu benshi banyita ‘indaya.”. Sheebah atangaje ibi mu gihe yitegura igitaramo cye azakora mu Ugushyingo 2018 kuri Hotel Africana.

Image result for Sheebah Karungi

Sheebah Karungi yatangaje ko yamaze kumenya impamvu abantu benshi bamwita 'indaya'

Sheebah Karungi ni Umunya-Uganda w’umuririmbyi, umubyinnyi, umukinnyi wa filime wagize uruhare muri filime ‘Queen of Katwe’ yakinnye yitwara Shakira. Nyuma yo gutandukana n’itsinda rya ‘Obsessions’ yari yinjiyemo muri 2006, yagize izina rikomeye mu ruhando rw’abanyamuziki ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise “Ice Cream”. 

Sheebah Karungi w’imyaka 28 y’amavuko yavukiye mu gace ka Kawempe mu mujyi wa Kampala muri Uganda. Ise ni Edith Kabazungu, amaze gukora albumu nka ‘Nkwatako’, ‘Karma Queen’. ‘Karama  Queen II, ‘Sheebah Greatest Hits’, ndetse na Ice Cream. Afite umuvandimwe witwa Mariam Jumba.

Image result for Sheebah Karungi

Sheebah yagiye avugirizwa induru na benshi bamushinjaga kwiyambika ubusa

Image result for Sheebah Karungi

REBA HANDO INDIRIMBO 'BEERA NANGE' YA SHEEBAH KARUNGI


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    the QUEEN herself go ahead
  • Nyiraburyohe zoubeda5 years ago
    Ubu afite imyaka 28? Ubwo muri "Obsession" yari afite 16???? Ko nabonaga ari abakobwa b'inkumi z'ikimero???





Inyarwanda BACKGROUND