RFL
Kigali

Abitwaye neza mu mwaka w’imikino 2017-2018 barahembwa kuri uyu wa Kane

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/10/2018 10:52
0


Kuri uyu wa Kane tariki 18 Ukwakira 2018 ni bwo Televiziyo ya Azam TV ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), bazahemba ibyiciro bitandukanye by’abakinnyi n’abatoza bitwaye neza mu mwaka w’imikino 2017-2018.



Ni igikorwa cyatangijwe muri 2016 ubwo byabaga ku nshuro ya mbere, kuri ubu bikaba bigiye kuba ku nshuro ya gatatu kuva mu mwaka w’imikino 2015-2016. Muri uyu mwaka hazahembwa Ndarusanze Jean Claude rutahizamu wa AS Kigali uzafata igihembo cy’uwatsinze ibitego byinshi muri shampiyona (15.

Hazahembwa kandi umukinnyi mwiza uzava hagati ya Bizimana Djihad wahoze muri APR FC kuri ubu akaba ari muri Waasland Beveren (Belgium), Ndarusanze Jean Claude (AS Kigali) na Hakizimana Muhadjili wa APR FC. Mu cyiciro cy’abanyezamu beta hazahembwa hagati ya Rwabugiri Omar (Mukura VS), Kimenyi Yves (APR FC) na Bate Shamiru (AS Kigali).

Hagati ya Buregeya Prince Aldo myugariro wa APR FC, Muhire Kevin wa Rayon Sports na Byiringiro Lague wa APR FC ni ho hazava umukinnyi ukiri muto utanga icyizere ariko atarengeje imyaka 21 (U-21). Ljubomir Ljupko Petrovic (APR FC), Haringingo Christian Francis (Mukura VS) na Ruremesha Emmanuel (Musanze FC) bazavamo umutoza w’umwaka w’imikino 2017-2018.

Umutoza wakoze akazi gakomeye no gutungurana mu mwaka w’imikino 2017-2018 azava hagati ya Ruremesha Emmanuel (Musanze Fc), Haringingo Christian Francis (Mukura VS) na Mphande Joel Albert (Police FC).

Ku kijyanye n’ibihembo, umukinnyi uzahiga abandi mu kuba yaritwaye neza mu mwaka w’imikino 2017-2018 azahembwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 FRW) mu gihe Ndarusanze Jean Claude watsinze ibitego byinshi azahembwa ibihumbi 750 by’amafaranga y’u Rwanda (750.0000 FRW).

Umukinnyi muto utanga icyizere azahembwa ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda (500.000 FRW) mu gihe umukinnyi uzaba ari mu ikipe y’umwaka azahembwa ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda (100.000 FRW).

Bamwe mu bakinnyi bari mu ikipe y'umwaka

Bamwe mu bakinnyi bari mu ikipe y'umwaka w'imikino 2017-2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND