Ikipe ya AS Kigali nyuma yo gusoza umwaka w’imikino 2017-2018 iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona, kuri ubu mbere y'uko itangira urugendo rw’umwaka w’imikino 2018-2019 ishobora kubanza gutakaza abakinnyi batatu banarimo kapiteni wayo Kayumba Soter.
Mu gihe isoko ry’igura n’igurisha ritarafunga, amakuru ahari aravuga ko abakinnyi barimo; Kayumba Soter, Ally Niyonzima na Ngama Emmanuel bashobora gusohoka muri AS Kigali mu gihe amakipe bafitanye gahunda byaba bigenze neza.
Kayumba Soter kuri ubu uri mu gihugu cya Kenya, amakuru yizewe ahari ni uko afitanye gahunda ikomeye cyane n’ikipe ya AFC Leopards akaba yayisinyamo bidatinze. Gusa nyuma y'uko uyu musore yari ageze muri Kenya, amakipe arimo Tusker na Sofapaka FC nayo yahise ahaguruka yerekana ko Kayumba Soter atari umukinnyi bakwirengagiza.
Kayumba Soter ubu ari i Nairobi muri Kenya aho ari kuganira n'amakipe atandukanye
Ngama Emmanuel umukinnyi utaha izamu mu ikipe ya AS Kigali nyuma yo kuva muri Mukura VS, kuri ubu hari amakuru avuga ko yenda gusubira mu gihugu cy’u Bwongereza mu ikipe ya Hull City iri mu cyiciro cya kabiri. Si ubwa mbere Ngama Emmanuel yaba agiye gukina mu Bwongereza kuko yakinnye muri Reading CF.
Ngama Emmanuel birashoboka cyane ko yasubira mu Bwongereza
Undi mukinnyi AS Kigali ishobora kubura muri uyu mwaka w’imikino barimo Ally Niyonzima uyikinamo hagati ndetse n’Amavubi, uyu musore bivugwa ko hari amakipe atandukanye yo ku mugabane w’i Burayi na Aziya bafitanye gahunda ku buryo mbere y'uko shampiyona y’u Rwanda itangira.
Ally Niyonzima nawe ari mu nzira zisohoka muri AS Kigali
TANGA IGITECYEREZO