Indirimbo,filimi cyangwa igitabo wasomye ni bimwe mubyo ushobora gusubiramo bikakwibutsa ibihe warimo icyo gihe.Gusa biranashoboka ko wareba filimi,ukumva indirimbo yewe ugasoma n’igitabo ukabikunda bikakubera urwibutso ry’iyi minsi nyamara ari ibihangano bimaze imyaka bishyizwe hanze.
Reka turebere hamwe zimwe muri filimi usanga zikunzwe na bensi kugez n’ubu kandi zimaze imyaka irenga 20 zishyizwe hanze.
1. Film ’Men in Black’
Filimi yakinwe na Will Smith aho yarwanyaga ibinyabuzima bidasanzwe, akaba yarayikinanye na Tommy Lee Jones, iyi nayo yasohotse bwa mbere muri Nyakanga 1997.
2. Filimi ’I Know What You Did Last Summer’
Ni filimi ikinwa na Jennifer Love Hewitt, Sarah Michelle Gellar, Ryan Phillippe ndetse na Freddie Prinze Jr. yasohotse muri ugushyingo 1997, imwe muri filimi yakunzwe cyane.
3. Filimi ’My Best Friend’s Wedding’
Iyi filimi yanakinwe na Julia Roberts ndetse na Cameron Diaz, imwe muri filimi zakunzwe cyane ndetse zinanarebwa cyane aho ba bakobwa bombi barwaniraga umusore Dermot Mulroney, yasohotse muri Kamena 1997, ihemberwa nka filimi y’urukundo isekeje y’ibihe byose.
4. Filimi ya Titanic’
Iyi ni film yatsindiye igihembo cya Oscar nka filimi yagaragayemo amashusho meza , ndetse yanakunzwe cyane , film yakinwemo na Leonardo DiCaprio (Jack) ndetse na Kate Winslet ( Rose ) yakinwe mu ukuboza tariki ya 19 mu 1997.
1. Filimi ’Harry Potter and the Philosopher’s Stone’
Igitabo cya J.K. Rowling’s first Harry Potter nibwo bwa mbere filimi Harry Potter yakinwe muri Kamena mu 1997, iyi filimi yarinze igera muri 2001 ikiri muri boxoffice.
TANGA IGITECYEREZO