Manizabayo Eric bita Karadiyo ukinira ikipe ya Nyabihu Cycling Club niwe watwaye agace ka Musanze-Rubavu muri Rwanda Cycling Cup yakomezaga kuri uyu wa Gatandatu aho yagenze intera ya km 120.7 mu masaha 3h15’54”.
Ni urugendo rwavaga mu Karere ka Musanze aho abasiganwa bari mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23 n’abari hejuru yayo bahagurutse ku isoko rya Musanze saa yine n’iminota 20 (10h20’), iminota 20 nyuma y’abakiri bato n’abakobwa bari bahagurutse saa yine zuzuye (10h00’).
Manizabyo Eric ahembwa na SKOL nk'umukinnyi wahize abandi mu bakuru n'abatarengeje imyaka 23
MC NH umushyushya rugamba wa SKOL yagombaga kubyina kuko SKOL yari imaze gutanga igihembo
Ivan Wulffaert umuyobozi wa SKOL Rwanda aba ahibereye
Mu bilometero 120.7 abakuru n’abatarenge imyaka 23 bakoze, harimo ibilometero 8.1 Km bakoze bazenguruka umujyi wa Rubavu inshuro zirindwi (7).
Mu kuzenguruka umujyi wa Rubavu, abasiganwa bacaga iyi nzira; Rubavu Distict - Bank of kigali - Hôtel Stip - Tribunal Gisenyi - Aéroport - A D P R - Station Essence (Chez Mujomba)- ARRIVEE - hôpital Gisenyi.
Abasiganwa bazenguruka umujyi wa Rubavu
Gasore Hategeka (Nyabihu CC)niwe wageze muri Rubavu ari imbere y’abandi ariko mu gihe cyo kuzenguruka yaje gusigara cyo kimwe n’abakinnyi basanzwe bakomeye nka Hadi Janvier (Benediction), Hakiruwizeye Samuel (CCA), Mugisha Moise (Fly CC), Byukusenge Patrick (Benediction Club) na Ruberwa Jean Damascene (Nyabihu CC) nabo bagiye bagorwa n’uyu muzenguruko.
Muri iyi ntera ya kilometero 120.7, Manizabayo Eric yaje ku mwanya wa mbere akoresheje 3h15’54’ akurikirwa na Hakizimana Seth wakoresheje 3h15’54, Gasore Hategeka yaje ku mwanya wa 3 akoresheje 3h15’54’ mu gihe Byukusenge Patrick yaje ku mwanya wa gatandatu (6) akoresheje 3h20’13’’ naho Hadi Janvier afata umwanya wa 17 akoresheje 3h33’27”.
Mu cyiciro cy’abali n’abategarugoli, Nzayisenga Valentine ukinira Benediction Club yahize abandi mu ntera ya kilometero 96.4 akoresha amasaha 2h56’13”. Nzayisenga niwe wari uheruka gutwara agace ka Kigali-Nyanza muri Rwanda Cycling Cup.
Nzayisenga Valentine niwe wahize abandi bakobwa mu rugendo rwa Musanze-Rubavu
Muri uru rugendo rwa Musanze-Rubavu, Nzayisenga Valentine yaje akurikiwe na Diane Ingabire (Benediction Club) akoresheje 3h3’42”, Jacqueline (Benediction Club) afata umwanya wa gatatu akoresheje 3h3’42”, Izerimana Olive (Benediction Club) aba uwa kane akoresheje 3h08’34’’ mu gihe Josiane Mukashema n’ubundi wa Benediction yafashe umwanya wa gatanu alkoresheje 3h13’51”.
Mu bakinnyi 11 b’abakobwa bari batangiye isiganwa, hasoje abo bakinnyi batanu (5) ba Benediction Club mu gihe abandi batandatu (6) batashije gusoza isiganwa barimo na Ingabire Beatha (Les Amis Sportifs) na Nirere Xaverine bakinana akabana mushiki wa Ndayisenga Valens.
Abandi batabashije gusoza barimo; Genevieve Mukundente (Benediction Club), Ishimwe Diane (Muhazi CC), Irakoze Viollette (Muhazi CC) na Mutimucyeye Saidath (Muhazi).
Abafana b'umukino w'amagare bagira udushya
Abasiganwa basohoka muri Mukamira bagana i Rubavu
Mu bana b’abahungu bakiri bato, Muhoza Eric wa Les Amis Sportifs yahize abandi mu ntera ya kilometero 96.4 n’ubundi yanganaga n’iy’abakobwa, aza ari uwa mbere akoresheje 2h40’12”. Muri iki Cyiciro yaje akurikiwe na Nzafashwanayo Jean Claude (Benediction) akoresheje 2h40’30”.
Muhoza Eric wa Les Amis Sportifs yahize abana bakiri bato
Niyonshuti Jean Claude (Fly CC) yaje ku mwanya wa gatatu akoresheje 2h40’30’’ mu gihe Gahemba Bernabe wa Les Amis Sportifs usanzwe ari murumuna wa Areruya Joseph yaje ku mwanya wa kane nawe akoresheje 2h40’30”. Nsabimana Jean Baptiste (Fly CC) yaje ku mwanya wa gatanu (5) akoresheje 2h40’30”.
Byukusenge Patrick ahagera
Magnell Sterling umutoza w'ikipe y'igihugu cy'u Rwanda (Team Rwanda) ashimira Muhoza Eric wabaye uwa mbere mu bana bari munsi y'imyaka 23
Jean Bosco Ntihemuka umushyushya rugamba w'isiganwa
Abasiganwa basohoka mu murenge wa JENDA
I Musanze ahahagurutse isiganwa
Gatabazi Jean Marie Vianney Guverineri w'intara y'amajyaruguru aho isiganwa ryahagurutse
Ingabire Beatha wa Les Amis Sportifs ntabwo yabashije gusoza
Magnell Sterling umutoza w'ikipe y'igihugu cy'u Rwanda (Team Rwanda) nawe yasiganwe mu bakuru n'abatarenge imyaka 23
Nkurunziza Yves wa Benediction Club mbere yo guhaguruka
Hadi Janvier wa Benediction Club mbere yo guhaguruka i Musanze
Gahemba Bernabe murumuna wa Areruya Joseph akinira Les Amis Sports de Rwamagana
Fly Cycling Club iterwa inkunga na SKOL 100%
Les Amis Sportifs de Rwamagana bajya inama mbere y'isiganwa
Mparabanyi Faustin watwaye Tour du Rwanda itaraba mpuzamahanga yari komiseri w'irushanwa
Komiseri w'isiganwa ubwo yari abajije aho abaobwa bari mbere yo guhaguruka
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO