Mu minsi yashize nibwo twatangaje inkuru y’urukundo rudasanzwe rwa Sweety na Gasongo bakoze ubukwe budasanzwe bakandika amateka yihariye mu Rwanda. Nyuma y’ubukwe rero hari byinshi badutangarije ndetse tugiye kubasangiza muri iyi nkuru.
Inkuru y’urukundo rwabo igitangira kuvugwa, Inyarwanda.com yaganiriye n’aba bombi Sweety (Nibagwire Venelande) na Gasongo (Jado) tubabaza ibijyanye n’urukundo rwabo baduhishurira ukuri kuri byo. Kuva ubwo twakurikiranye iby’urwo rukundo nk’uko mwagiye mubibona mu nkuru zitandukanye twagiye tubagezaho kugeza ku nkuru z’ubukwe bwabo dore ko bwagenze neza cyane ndetse bugasiga amateka yihariye bitewe n’udushya twari tuburimo.
Sweety na Gasongo bagize ubukwe bwiza cyane
Kuri ubu rero INYARWANDA yasuye Sweety na Gasongo mu rugo rwabo rushya, batuganiriza byinshi bitandukanye birimo uko babonye ubukwe bwabo, abantu bashimira cyane babafashije mu bukwe bwabo, ikijyanye n’agafaranga bigaragara ko kari kari mu bukwe bwabo ndetse bananyomoza amakuru ari gukwirakwizwa hose ku kuba baraguriwe inzu n’umwe mu basirikare bakomeye bo mu gihugu cy’u Rwanda.
Sweety na Gasongo mu rugo rwabo baba barebana akana ko mu jisho
Sweety yatangaje ko ameze neza cyane mu rugo rwe ndetse ukwezi kwabo kwa buki kwabereye mu rugo rwabo rutarangwamo inzara na gato nk’uko Gasongo abihamya. Hari inkuru zavuzwe ko ministiri w'ingabo James Kabarebe yabaguriye inzu nziza, ibyo Jado yamaganiye kure cyane agira ati “Ibyo ni ibihuha ni ukubeshya!Iyi nzu twicayemo ni iyo nkodesha ku kwezi, Kabarebe nta nzu arangurira nakoze ubukwe ari no hanze ariko ubukwe bwanjye arabuzi. Wenda bishobora kuba bihari ariko batarabimbwira…” Bakomeje batubwira ku mafaranga yakoreshejwe mu bukwe bwabo n’aho yaturutse ari nako bashimira cyane abantu bose babafashije, babatwerereye, babateye inkunga mu buryo bwose kuko ubukwe ari abantu nk’uko mubisanga mu kiganiro twagiranye nabo.
Bashimira cyane abagize uruhare mu bukwe bwabo kuko ubukwe ari abantu
Gasongo ndetse na Sweety bombi bagarutse ku dushya twaranze ubukwe bwabo mu buryo bunejeje cyane bahamya ko bishimye kandi banezerewe cyane harimo kuba barakoresheje abantu bareshya mu bugufi, kugenda bahagaze mu modoka, kuzenguruka Rond Point ya Kayonza na Nyabugogo muri gare bagasuhuza inshuti zabo bazenguruka mu modoka n’ubwo umunsi waciye ikibu bananiwe iryo joro bakagera mu rugo nta kindi babasha gukora uretse kuryama. Uyu mugabo Gasongo yanaduhishuriye ibanga ryihariye ryatumye atitiriza agakunda Sweety mpaka amutsindiye akamushyira mu rugo ati “Abantu bari bakomeje kuvuga ngo Sweety ntiyakwemera, nabonye abandi bose twakundanaga nta kigenda…njye naravuze nti aho kugira ngo bazavuge ngo Sweety yaramwanze ajya gushaka undi nabishyizemo imbaraga, inshuti n’imiryango kugeza ubwo banzaniye raport ivuga ko byaciyemo mbona ni sawa cyane.”
Kamwe mu dushya ni uko bakoresheje abantu bareshya nabo mu mirimo
Umugore mu rugo rwe mushya, Sweety yakuyeho impungenge ku batekereza ko ari bagufi batabona agatimba ababwira ko tubaho cyane ndetse anavugira bagenzi babo ati “Ibyacu Imana niyo yabikoze ubundi. Ariya mavara abaho, ufite ubugufi bukabije uzajya gukora ubukwe azambwire murangire aho yarikura. Ahubwo impungenge dufite cyane ni ziriya ntebe z’abageni, abantu badecola bashake intebe z’abantu nkatwe bijye biborohera nabo.”
Kimwe mu byababangamiye harimo intebe zari ndende cyane kuri bo
Sweety kandi yanadutangarije intandaro y’amarira yarize ku munsi w’ubukwe bwe. Bagarutse ku gakoryo ko kuba Sweety yarashatse guterura Gasongo ariko akabimwangira ndetse banatubwira ibyabatunguye kuva batangira kubana.
Sweety yakomoje ku ntandaro y'amarira yarize
Kanda hano urebe ikiganiro mu rugo rushya rw’abageni Sweety na Gasongo
TANGA IGITECYEREZO