Kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Nyakanga 2018 ni bwo mu ishyirahamwe ry’imikino ya Triathlon mu Rwanda (RTF) bakina irushanwa rya Duathlon Liberation Challenge irushanwa rizazenguruka agace ka Car Free Zone mu mujyi wa Kigali rikitabirwa n’abakinnyi 30.
Mu busanzwe Triathlon ni umukino uba ukubiyemo imikino itatu (3) irimo; gusiganwa ku maguru (Athletics), Gusiganwa ku magare (Cycling) no koga (Swimming). Gusa iyo bibaye Duathlon haba hari bukinwe imikino ibiri muri itatu ya Triathlon.
Umukinnyi arangiza kwiruka n'amaguru agafata igare agakomeza isiganwa
Kuri iki Cyumweru rero Duathlon izaba ikinwa izaba irimo gusiganwa ku magare no gusiganwa ku maguru aho abasiganwa bazaba bazenguruka igice kizira ibinyabiziga mu mujyi rwa gati (Car Free Zone) aho bazaba bakora intera ya kilometero 28.6 (28.6 Km) uteranyirije hamwe.
Abasiganwa bazahaguruka ku nyubako ya Makuza Peace Plaza banyure kuri BK bakomeze KCB-Ecole Belge-Ambasade y’Ababiligi-Marriot-SORAS-I&M Bank-Cok Pension Plaza bagaruke kwa Makuza Peace Plaza. Iyi nzira yose ingana n’ikilometero kimwe na na metero 900 (1.7 Km).
Ku ntangiriro y’irushanwa rizaba riba mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nyakanga 2018 ku rwego rw'igihugu, abasiganwa batazangira bazenguruka iyi nzira inshuro eshatu (3) bityo bazabe bakoze intera ya kilometero eshanu na metero 700 (5.7 Km).
Nyuma bamaze gusoza uru rugendo bazafata amagare bazenguruke inshuro 11 ingana na kilometero 20.9 (20.9 Km~=21 Km) mbere yuko bazongera bagasiganwa intera ya kilometero imwe na metero 900 (1.9 Km) bazenguruka inshuro imwe.
Mbaraga Alexis Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda avuga ko kwiyandikisha kugira ngo umukinnyi runaka yitabire iri rushanwa ari ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda ariko akaba anafite ibikoresho bisabwa kugira ngo umukinnnyi runaka ajye mu irushanwa.
“Ni irushanwa riteguye neza, abasiganwa bazakoresha umuhanda uva Makuza Peace Plaza - BK - KCB - Ecole Belge - Belgium Embassy - Marriott - SORAS - I&M Bank - CoK Pension Plaza – Makuza Peace Plaza. Kwiyandikisha ni ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (5000 FRW) ibikoresho bisabwa ni igare rizima, inkweto zo kwirukankana n’ingofero yabugenewe (Helmet)”. Mbaraga Alexis
Mbaraga Alexis umuyobozi mukuru wa Rwanda Triathlon Federation (RTF)
Mbaraga avuga ko bitewe n'uburyo abakinnyi bagiye biyandikisha nk'ishyirahamwe babona ko hazitabira abakinnyi 30 bavuye mu makipe atandukanye mu gihugu.
Uwineza Hanan w'i Rubavu aritezwe cyane mu bazatwara ibihembo bikuru
TANGA IGITECYEREZO