Ndahiro David ni umugabo wamamaye hano mu Rwanda mu gutera urwenya. Yamenyekanye cyane asetsa abantu akabaganiriza yigana ijwi rya Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida w'u Rwanda. Ndahiro David umaze igihe kitari gito aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri ubu ararembye.
David Ndahiro amaze icyumweru kirenga mu bitaro. Arwariye mu bitaro byitwa Saint Vincent Hospital biherereye mu mujyi wa Erie muri Leta ya Pennsylvania mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aganira na Inyarwanda.com, Ndahiro David yavuze ko yagiye mu bitaro ababara umutwe, amaso, ijosi, afite umuriro mwinshi anabira ibyuya.
Abaganga baramusuzumye ariko babura indwara mu bizamini icyenda byose bamufashe, gusa bamuha imiti yagiye imufasha koroherwa. Ategereje gusuzumwa n'abaganga b'inzobere mu kuvura indwara zanduzwa. Ubwo twaganiraga mu mpera z'iki cyumweru dusoje, Ndahiro David yari akiri mu bitaro aho abaganga bakirimo gushakisha indwara. Yasabye abakunzi be inkunga y'amasengesho. Aganira na Inyarwanda.com yagize ati:
Twafashwe symptoms zaje neza Saturday last week (tariki 23 Kamena 2018) nababaraga umubiri wose guhera ku mutwe undya cyane amaso ababara cyane igikanu/ ijosi ribabara cyane, umuriro mwinshi no kubira ibyuya byinshi no guhekenywa mu ngingo z'umubiri. Ntaruka (ntabwo yarukaga) ariko mfite iseseme nyinshi. Ubu turacyari mu bitaro baracyashakisha indwara, ariko zimwe mu symptoms baduhaye imiti zirakira. Ibitaro turimo ni Saint Vincent Hospital, Allegheny Health Network (232 W 25th St, Erie, PA 16544, USA).
Ndahiro David ararembye, abaganga babuze indwara
TANGA IGITECYEREZO