RFL
Kigali

Gatama David yisunze Thacien Titus bakorana indirimbo 'Warakoze' yanditse ashima Imana yamutuye umutwaro uremereye-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/04/2018 8:26
0


'Warakoze' ni indirimbo nshya y'umuhanzi Gatama David yakoranye na Thacien Titus. Ni indirimbo y'ishimwe ku Mana, akaba ari indirimbo ya 13 mu zo Gatama David amaze gukora. Iyi ndirimbo yanditswe muri 2012, gusa ijya hanze muri uyu mwaka wa 2018.



Gatama David ni umukristo mu itorero ADEPR Bethel muri Paruwasi ya Rugarama akaba amaze imyaka 8 mu muziki dore ko mu mwaka wa 2010 ari bwo yakoze indirimbo ye ya mbere muri studio. Gusa mu mwaka wa 2007 ni bwo yatangiye guhimba indirimbo ze bwite mu gihe mu 1999 ari bwo yatangiye kuririmba akabitangirira muri korali y'abana bato. Thacien Titus bakoranye indirimbo, ni umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. 

Gatama David

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Gatama David yadutangarije ko iyi ndirimbo ye 'Warakoze' yayanditse amaze gushinga imizi mu gakiza dore ko mbere yari umukristo w'akazuyazi aho atari yagahindutse neza ariko amaze guhura neza na Yesu mu mwaka wa 2012, ahitamo gukora indirimbo yo kumushimira. Gatama David avuga ko Imana yamutuye umutwaro uremereye, ikamuvana mu isayo ry'ibyaha. Thacien Titus yabwiye Inyarwanda ko yishimiye gukorana indirimbo na Gatama David, indirimbo irimo ubutumwa bwo gushima lmana muri rusange.

UMVA HANO 'WARAKOZE' YA GATAMA DAVID FT THACIEN TITUS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND