Abakinnyi ba filime nyarwanda barimo n'ab'ibyamamare mu sinema yo mu Rwanda, bifatanyije n'abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bakora indirimbo irimo amagambo y'ihumure.
Ni indirimbo bise 'Hora Rwanda' ikaba yagiye hanze tariki 9 Mata 2018 iri kumwe n'amashusho yayo. Ni indirimbo ihuriwemo n'abahanzi bakora sinema, ikaba yaranditswe na Udahemuka Louis (Louis Jahboy) usanzwe ufata amashusho ya filime y’uruhererekane ya Seburikoko. Benshi mu bakinnyi ba filime nyarwanda bagaragara muri iyi ndirimbo 'Hora Rwanda', bakina muri Seburikoko na City Maid.
REBA HANO 'HORA RWANDA' INDIRIMBO Y'ABAKINNYI BANYURANYE BA FILIME
Udahemuka Louis ni we wanditse iyi ndirimbo
Bamwe mu bakinnyi ba filime bagaragara muri iyi ndirimbo harimo; Kalisa Ernest (Rulinda), Mugisha Emmanuel (Kibonke), Zaninka Joseline, Udahemuka Louis, Niyitegeka Gratien (Seburikoko), Ngabo Leon (Kadogo), Ndayizeye Emmanuel (Nick), Musanase Laura (Nikuze), Uwineza Ruburika Nicole (Mama Beni), Kirenga Saphine (Kantengwa), Kayumba Vianney (Manzi) n'abandi. Harimo kandi abakobwa bafite amajwi meza cyane aho twavugamo Kanangire Laurene.
Ndayizeye Emmanuel (Nick) ni umwe mu bagaragara muri iyi ndirimbo
Udahemuka Louis wanditse iyi ndirimbo 'Hora Rwanda', yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo igaruka ku mateka mabi ya Jenoside yakorewe abatutsi. Yagize ati:"Ikubiyemo ubutumwa bwo kwibuka Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994. Igaruka ku mateka mabi ya Jenoside, ariko ko nyuma y'ibyabaye abanyarwanda bishyize hamwe bagakora bakiteza imbere, kandi bagaharanira ko ibyabaye bitazongera." Amajwi y'iyi ndirimbo 'Hora Rwanda' yatunganyijwe na Producer Brighton P, usanzwe akorera muri FINE Production, amashusho yayo ayoborwa na Udahemuka Louis, Mufanzara Valens Vanock, Nsengumuremyi Valens na Mazimpaka Jones Kenedy.
Bamwe mu bagaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo
Nsengumuremyi Valens umwe mu bayoboye iyi ndirimbo asanzwe ari 'Assistant Director' wa filime Seburikoko
REBA HANO 'HORA RWANDA' INDIRIMBO Y'ABAKINNYI BANYURANYE BA FILIME
TANGA IGITECYEREZO