RFL
Kigali

Umukobwa wavuzwe mu rukundo na Yverry yagize icyo abivugaho, atunga agatoki ruswa ishingiye ku gitsina muri filime nyarwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/03/2018 10:39
3


Mu minsi ishize ni bwo hatangiye kuvugwa urukundo hagati ya Yverry na Usanase Jeannette waramamaye muri filime iri guca kuri televiziyo Rwanda ya Citymaid. Uyu mukobwa mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Radio Rwanda mu kiganiro Amahumbezi yagize icyo abivugaho ndetse anatunga agatoki ruswa ishingiye ku gitsina muri filime nyarwanda..



Uyu mukobwa ubwo yari yatumiwe muri iki kiganiro gica kuri radiyo y’igihugu yabajijwe imbogamizi abona abakobwa bahura nazo  mu mwuga wo gukina filime mu Rwanda aha akaba ariho uyu mukobwa yehereye atunga agatoki abategura filime hano mu Rwanda abashinja gukoresha ruswa ishingiye ku gitsina mu bakobwa ngo babashe kwinjizwa muri filime runaka. Usanase Jeannette yagize ati:

Imbogamizi abakobwa bagihura nazo cyane ni ukuvuga bakinjiramo, hari ubwo abantu batabifata nkaho uje mu kazi ushaka kuba icyamamare, icyo gihe uwateguye filime hari igihe agufata nk’ikindi kintu, ukabona umuyobozi wa filime kugira ngo akinishe neza umwana w’umukobwa birasaba abanza kuryamana nawe. Ikibazo kibamo ni uko habamo abakobwa baba batazi neza icyo bashaka bikarangira babyemeye.

Jeannette

Usanase Jeannette wamamaye nka Diane muri Filime ya City Maid mu kiganiro kuri radiyo Rwanda

Abajijwe niba koko no mu Rwanda bihari  uyu mukobwa yemeje ko ibi bintu bya ruswa ishingiye ku gitsina ihari,ati”Muri filime habamo abakobwa beza, akenshi abazitegura baba bafite amafaranga  bityo iyo haje abakobwa beza bifuza kwamamara muri filime biraborohera kubatereta kabone ko no mubuzima busanzwe byari kugorana kuba yamubona bityo agashaka kumubonera mu mbaraga nke umukobwa uje gukina filime aba afite cyane ko aba ashaka amafaranga no kwamamara.”

Usanase Jeannette yabajijwe niba yarigeze ahura nabyo uyu mukobwa yatangaje ko bitamubayeho kuko yagize amahirwe agakinishwa muri filime n’umuntu ukijijwe Issa Dusingizimana, atangaza ko iyo bimubaho byari kumugora kuyikina cyane ko yifuzaga amafaranga kurusha kuba icyamamare. Uyu mukobwa yatangaje ko ibi abivugana umujinya kuko aba yibaza impamvu umuntu aha akazi umukobwa ko gukina filime abanje kuryamana nawe. Abajijwe niba hari abo azi byabayeho uyu mukobwa yavuze ko ntawe azi ahubwo avuga ko hari igihe bajya babiganira kandi mubo babiganira haba harimo nabatangwaho ingero.

Yverry

Nubwo Usanase Jeannette yitarukije iby'urukundo rwe na Yverry ariko uyu muhanzi kuri telefone ye amwita 'Mine' akazina gakoreshwa n'abakundana gasobanuye uwanjye

Usibye ibi bya ruswa uyu mukobwa yabajijwe iby’urukundo rwe na Yverry byavuzwe maze agira ati” Yverry ni umushuti wanjye ndamufana ariko ntakindi kirenze ariko si inshuti yanjye namupostinze nkuko napostinga undi muntu wagize isabukuru.” asubirishijwemo niba adakundana n’uyu muhanzi uyu mukobwa yatangaje ko bishoboka ko Yverry yaba amufana nkuko amufana ariko ahakana ibyo kuba bakundana. Jeannette abajijwe niba afite undi musore bakundana yahise ahamya ko ahari ariko yirinda kumutangaza.

UMVA HANO IKIGANIRO USANASE JEANNETTE UZWI NKA DIANE MURI CITY MAID YAVUGIYEMO IBVYA YVERRY NA RUSWA ISHINGIYE KU GITSINA IVUGWA MURI FILIME







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Ubuse uyu avuze iki
  • sandra6 years ago
    yitwa usanase cg yitwa Bahavu?
  • fifiiii6 years ago
    Wowe uvuga ngo avuze iki? Avuze ibyutavuze





Inyarwanda BACKGROUND