RFL
Kigali

Nyuma yo kubengwa na Zari, Diamond yahamije ko atabona ejo hazaza

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/02/2018 10:19
2


Ku munsi w’abakundana tariki 14/02/2018 ni umunsi Diamond atazapfa kwibagirwa kuko ari bwo umugore akunda, Zarinah Hassan yafashe umwanzuro wo gushyira iherezo ku rukundo rwabo. Nyuma y’ibyabaye, Diamond yagaragaje ko atabona imbere hazaza nta Zari mu buzima bwe.



Ibyo gusezerera Diamond kwa Zari byaratunguranye cyane dore ko ibibazo hagati ya bombi byasaga nk’ibyarangiriye mu bwiyunge. Ni nyuma y’intambara itoroshye y’amagambo hagati ya Zari na Hamissa Mobeto wamuciye inyuma akajya kubyarana na Diamond. Hamissa yakundaga gutuka Zari amwibutsa ko ari umukecuru, Zari nawe akamusubiza amwibutsa ko ari umukobwa wananiranye utazapfa kwibonera umugabo umutunga nyuma y’ubushinzi yagaragazaga ku mbuga nkoranyambaga. Zari kandi yamwibutsaga ko amaze kubyarira iwabo 2 kose ku bagabo badatewe ishema no kuba bamushyira mu rugo.

Hamissa Mobeto wabyaranye na Diamond bikababaza cyane Zari

Diamond akimara kwemera ko umwana wa Hamissa ari uwe, Zari yaratunguwe cyane agaragaza kwicuza gukomeye ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko n’ubwo ibibazo bitaburaga, umugabo we wa mbere Ivan Semwanga ari we wamukundaga bizira uburyarya ndetse ngo yari yaramuburiye ko Diamond azamubabaza. Nyuma yaho ariko byahindutse nk’aho biyunze, bagaragara bari kumwe mu bikorwa bitandukanye ku buryo buri muntu yatekerezaga ko bongeye kuba umuryango.

Image result for Diamond Platnumz and Zari

Urukundo n'umubano bya Zari na Diamond byashyizweho iherezo

Ubwo Diamond aherutse i Kigali, yatangaje ko Zari atari umugore we ahubwo ko ‘umukunzi we adateze kureka’. Nyuma yo kubengwa na Zari Diamond yakoresheje indirimbo ‘Kuachwa’ ya Khalid Chokora, agaragaza ko kuba Zari yaramusize ari umutwaro utoroshye, ndetse yinginga abamukurikiye ngo bamusengere kuko atabona imbere hazaza. Yagize ati:

Hari indirimbo zanditswe mwa bantu mwe… ndabasaba amasengesho yanyu… kubera ko ndabona ukwezi kwa 3 ntakubona”. Diamond kandi yanakoresheje indirimbo we ubwe yihimbiye inakunzwe muri iyi minsi ‘Sikomi’, agace karimo aho aririmba ati “Mola akanitunuku Zari, akanizalia dume na mwali, nilivyo mjinga nikacheat aibu mpaka kwa vyombo habari” tugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ngo “Imana yampaye Zari nk’impano, ambyarira hungu na kobwa, ukuntu ntashobotse muca inyuma isoni zirankora kugeza no mu bitangazamakuru.

Nyuma yo gushyira aka gace kuri Instagram, Diamond yanditse ati “Hari indirimbo wiririmbira hanyuma nawe ubwawe zikazakugiraho ingaruka”.

Diamond

Diamond ngo ntari kubona ukwezi kwa 3 nyuma yo kubengwa na Zari babyaranye 2

Ubwo Diamond yaririmbaga indirimbo ye ‘Utanipenda’ abaza Zari niba aramutse akennye bagumana cyangwa nawe yamuta, urukundo rwabo rwari rushyushye ku buryo nta muntu watekerezaga ko ibyo byishimo bizashyirwaho iherezo, nyamara bidaturutse kuri Zari. Benshi bashimye iki cyemezo yafashe cyo kurekana na Diamond, dore ko abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga akenshi bamushima kuba umugore uzi gukora kandi akaba agira intego mu byo akora byose.

Si ibyo gusa kuko Diamond kuva yabyarana na Hamissa Mobeto bakunze guhora mu manza zijyanye no gutanga indezo gusa ibikorwa bye bijyanye n’ubuhanzi birakomeje, mu minsi iri imbere akaba afite ibitaramo bizenguruka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Image result for Diamond Platnumz and Zari

Related image

Diamond asanga kubaho adafite Zari ari ihurizo rikomeye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nzeyimana hakim6 years ago
    Lady boss turamushyigikiye kbsa yari yaratinze ahubwo kabsa
  • gatare6 years ago
    Ngiyi ingaruka ya bya bindi mwita ngo "bari mu rukundo".Uyu mugore,muzi ko yataye undi mugabo,agasanga Diamond.Bombi nta numwe bateye igikumwe.Byari ukwisambanira gusa,benshi bita ngo ni "urukundo".Birababaje kubona abantu nyamwinshi batemera ko gusambana ari icyaha kibabaza cyane imana.Sex yagenewe gusa umuntu umwe muzabana binyuze mu mategeko.Mujye mwibuka ko ubusambanyi ari kimwe mu bintu byarimbuje isi yose ku gihe cya Nowa,hakarokoka abantu 8 gusa.Kimwe nuko cyarimbuje abantu bose bali batuye mu mijyi ya Sodomu na Gomora.Nkuko Yesu yabivuze muli Luka 17:28-30,niko bizagenda ku Munsi w’Imperuka uri hafi.Hazarokoka abantu bake bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa,hanyuma babe mu isi nshya izaba paradizo (2 Petero 3:13).Abandi bake bajye mu ijuru.Nibagerayo bazaba abami n'abatambyi,bategeke isi izahinduka paradizo.Bisome muli Ibyahishuwe 5:10.





Inyarwanda BACKGROUND