RFL
Kigali

Abagize itsinda rya Just Family bashyize hanze indirimbo nshya ‘Benz’-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/02/2018 9:16
3


Mu myaka ishize abagize itsinda rya Just Family baratandukanye biyemeza gusenya iri tsinda, iki gihe Croidja umwe mu bari bagize iri tsinda yaje kuva mu Rwanda yerekeza muri Afurika y’Epfo. Nyuma y’imyaka ibiri abari bagize iri tsinda baje kwihuriza hamwe biyemeza kongera gukorana ndetse na Croidja udahari asimbuzwa uwitwa Chris.



Bakimara kugaruka mu ruhando rwa muzika muri 2017 abahanzi bagize Just Family bakoresheje imbaraga nyinshi mu muziki bashyira hanze indirimbo zinyuranye kandi mu gihe gito, aho twavugamo; Hummer, Mureke agende, Nashiriyemo, Nzasara n’izindi icyakora abakurikiranira hafi ibya muzika bafataga iri tsinda nk'abafite amavamuhira ku buryo nta muntu wababonagamo ko bafatiraho bagakomeza gukora cyane.

Muri uyu mwaka wa 2018 aba bahanzi barahiriye kwemeza abakunzi ba muzika ko bari kongera gushibuka mu muziki bityo bakongera kubigarurira nkuko byahoze cyera. Kuri ubu rero bamaze gushyira hanze indirimbo nshya bise ‘Benz’ indirimbo bakoreye muri Touch Record.

Nkuko Bahati umwe mu bari bagize itsinda rya Just Family yabitangarije Inyarwanda.com ngo bari mu bahanzi bigeze kugira abafana kandi ngo abari bahari ntaho bagiye bityo ku bwabo n'ubu bahamya ko baramutse bakoze cyane bakwigarurira abafana babo bari baratatanye kubera kubura itsinda.

just familyAbagize itsinda rya Just Family

Bahati yemera ko atari ibintu byoroshye kuba bakwigarurira abakunzi ba muzika nk'uko byahoze ariko nanone agahamya ko ari ibintu bishoboka cyane ko byose bisaba gukora cyane kandi ari inzira batangiye. Yagize ati:

Nk'ubu umwaka utangira twashyize hanze indirimbo’Single Boy’ twakoranye n’umuhanzi w’i Burundi. Kuri ubu tumaze gushyira hanze indi twise ‘Benz’ kandi hari n’ibindi bikorwa byinshi biri muri studio icyo nasaba abakunzi bacu ndetse n’abumuziki muri rusange batugume hafi batwereke urukundo ibindi bizaza.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA JUST FAMILY ‘BENZ’







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    nibaharire umuziki abana rwose bo nibave munzira bareke abana bato baduhe. bareke kudusaziraho.
  • mabura6 years ago
    Aba batipe barashaje pe! nibareke abana bato batwihere umuziki . ibyo batakoze cyera bakiri bato ubu bashaje bazabishobora nibave munzira wallah.
  • emmanuel6 years ago
    uwo mutipe nakomez ashyireho akantu.naho ubundi uwamugiriye inama yo kuza mur music industry yaramuhenze kbs .naho ubundi just familly ntag tuyiz .gusa tuyiz cyera ubu gukora come back mbaha amahirwe angana nka 00.001% basore bonne chance





Inyarwanda BACKGROUND