iTel
Kigali

Team Rwanda na Areruya Joseph watwaye La Tropicale Amisa Bongo 2018 bageze mu Rwanda-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/01/2018 14:12
1

Ku Cyumweru tariki 21 Mutarama 2018 ni bwo Areruya Joseph Umunyarwanda umaze kubaka izina mu mukino w’amagare yakoze amateka ashobora bacye ubwo yatwaraga isiganwa rya La Tropicale Amisa Bongo akoresheje amasaha 23, iminota 52 n’amasegonda 24 (23h52’24”) mu ntera ya kilometero 1004 (1004 Km).



Team Rwanda

I Kanombe hari abakunzi benshi b'Amagare bari basanganiye Team Rwanda na Areruya

Abakinnyi barimo Ndayisenga Valens, Uwizeyimana Bonaventure, Areruya Joseph, Ukiniwabo Rene Jean Paul, Ruberwa Jean Damascene, Munyaneza Didier na Areruya Josesph watwaye irushanwa bageze i Kigali bari kumwe na Sempoma Felix wari umutoza wabo muri La Tropicale Amisa Bongo 2018.

Areruya Joseph yanditse amateka aba umunyafurika wa 3 utwaye La Tropicale Amisa Bongo

Areruya Joseph yatangiye atwara agace ka kane yambara umwenda w'umuhondo ari asoza

Ku rutonde rusange, uyu musore w’i Kayonza mu ntara y’Iburasirazuba yaje akurikiwe na Holler Nikodemus amasegonda 18 (18”). Nikodemus ni Umudage ukinira Bike Aid wari no mu Rwanda mu Ugushyingo 2017 akina Tour du Rwanda ya 2017 yatwawe na Areruya Joseph.

Nyuma yo kuba yari yatwaye agace ka kane k’iri siganwa, Areruya Joseph yari yabaye umunyarwanda wa kabiri wari ubikoze kuko mu 2014 ni bwo Uwizeyimana Bonaventure yari yatwaye agace ka Gatandatu k’iri siganwa riri ku kigero cya 2.1. Mu 2014 La Tropicale Amisa Bongo yari yatwawe na Natnael Berhane ukomoka muri Erythrea.

Nyuma yo gutwara La Tropicale ya 2018 yasojwe kuri iki Cyumweru tariki 21 Mutarama 2018, Areruya yabaye umunyafurika wa Gatatu ubikoze kuko mu 2014 yatwawe na Natnael Berhane (Erythrea) naho iya 2015 itwarwa na Rafaa Chtioui ukomoka muri Tunisia.

Uretse ibi kandi, Areruya Joseph yaciye agahigo ko kuba ari we watwaye La Tropicale Amisa Bongo asanzwe yambaye umwenda w’umuhondo (Yellow Jersey) mu gihe abamubanjirije guhera kuri Jussi Veikkanen (Finland) wayitwaye mu 2006 igitangira, bagiye babigeraho batambaye umwenda w’umuhondo.

Areruya Joseph (Rwanda) na Rafaa Chtioui (Tunisia) nibo bakinnyi batwaye La Tropicale Amisa Bongo basanzwe bafite amakipe y’ababigize umwuga. Areruya asanzwe ari umukinnyi wa Team Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo ariko ikorera mu Butaliyani. Areruya yageze kuri iyi ntego nyuma y’uko hari hashize iminsi 62 atwaye Tour du Rwanda 2017. Uyu musore w’imyaka 22 yatwaye kamwe mu duce twari tugize irushanwa rya Giro d’Italia mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23.

Amaze kugera ku murongo, Areruya yabwiye abanyamakuru ko ubwo batangiraga agace ka nyuma bava i Bikele bagana mu murwa mukuru i Libreville byabanje kumugoraho gato ariko nyuma abakinnyi b’u Rwanda bakamurwanaho mu nzira barwana nuko atakamburwa umwenda w’umuhondo yari yambaye. Areruya Joseph yagize ati:

Tugirangira byabaye nk’aho nsigara ukuntu  nyuma yo gutobokesha , bituma ntakaza kuba natwara agace ka nyuma. Gusa naje gufashwa nuko abakinnyi b’ikipe yanjye (Team Rwanda) baje kwitanga bakankorera cyane kugira ngo sintakaze umwenda w’umuhondo. Bankoreye ku buryo imbaraga bari bafite zaje gushira bari kumfasha twese turwana ku mwenda w’umuhondo nari mfite. Ndabashimiye cyane kuko batumye ngera ku ntsinzi nk’iyi. 

Ikipe y’u Rwanda (Team Rwanda 2018) yahatanaga muri La Tropicale Amisa Bongo yari igizwe na Ndayisenga Valens, Uwizeyimana Bonaventure, Areruya Joseph, Ukiniwabo Rene Jean Paul, Ruberwa Jean Damascene na Munyaneza Didier.

Mu rugendo rwa nyuma rwavaga i Bekele  bagana i Libreville mu murwa mukuru wa Gabon, abasiganwa bakoraga intera ya kilometero 139.5 (139.5 Km), Areruya Joseph siwe wagatwaye kuko Luca Pacioni ukomoko i Roma mu Butaliyani ni we wahize abandi akoresheje amasaha atatu, iminota irindwi n’amasegonda 26 (3h7’26”).

Muri aka gace ka Bekele-Libreville, Areruya yaje ku mwanya wa 24 akoresheje ibihe bimwe n’ibya Pacioni Luca kuko nawe yakoresheje 3h7’26”. Kugeza kuri Pichot Alexandre umufaransa ukinira ikipe ya Direct Energie wabawe uwa 35 nawe yakoresheje ibihe bingana n’ibya Luca Pacioni (3h7’26”).

Dore uko abakinnyi 5 bakurikiranye ku rutonde rusange (1004 Km):

1.Areruya Joseph (Rwanda yakiniraga Team Rwanda: 23h52’24”

2.Holler Nikodemus (Germany) akinira Bike Aid: 23h52’42”

3.Gaudin Damien (France) akinira Direct Energie: 23h53’14”

4.Koshevoy illa (Bulgaria) akinira Willier Trestina Selle : 23h54’15”

5.Jones Brenton (Australia) akinira Delko Marseille: 23h59’51”.

Areruya Joseph (hagati) yabaye uwa mbere, Holler Nikodemus (uwa kabiri uva ibumoso) yaje amukurikiye naho Gaudin Damien (uwa kabiri uva iburyo) aba uwa Gatatu.

Dore abatwaye La Tropicale Amisa Bongo kuva mu 2006:

2006 : Jussi Veikkanen (Finland)

2007 : Frédéric Guesdon (France)

2008 : Lilian Jégou (France)

2009 : Mathieu Ladagnous (France)

2010 : Anthony Charteau (France)

2011 : Anthony Charteau (France)

2012 : Anthony Charteau (France)

2013 : Yohann Gène (France)

2014 : Natnael Berhane (Eritrea)

2015 : Rafaâ Chtioui (Tunisia)

2016 : Adrien Petit (France)

2017 : Yohann Gène (France)

 2018 : Areruya Joseph (Rwanda)

Areruya Joesph mu mwambaro w'umuhondo utangwa na MINISPOC

Bishimiye cyane kwakira Team Rwanda na Areruya i Kanombe

Rwarutabura (Ibumoso) na mugenzi we Nkundamatch (Iburyo)  bari bahageze

Rwarutabura (Ibumoso) na mugenzi we Nkundamatch (Iburyo) bari bahageze

Bayingana Aimable perezida w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda

Bayingana Aimable perezida w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda

Ubwo Team Rwanda yendaga kuhagera

Ubwo Team Rwanda yendaga kuhagera 

Team Rwanda ihagera

Team Rwanda 2018

Team Rwanda ihagera

Areruya asohoka mu kibuga

Areruya asohoka mu kibuga 

Areruya Joseph niwe warebwaga cyane kurusha abandi bakinnyi ba Team Rwanda

Areruya Joseph ni we warebwaga cyane kurusha abandi bakinnyi ba Team Rwanda

Areruya Joseph avuga ko hari aho byageze umutoza Sempoma Felix agira ubwoba ariko agakomeza kumwizeza ko abyizeye ko bazatahukana intsinzi

Areruya Joseph avuga ko hari aho byageze umutoza Sempoma Felix agira ubwoba ariko agakomeza kumwizeza ko abyizeye ko bazatahukana intsinzi

Areruya Joseph amanika igikombe yahawe muri La Tropicale Amisa Bongo

Areruya Joseph amanika igikombe yahawe muri La Tropicale Amisa Bongo

Ndayisenga Valens ufite Tour du Rwanda ebyiri (2014, 2016) yagize ikibazo aragwa mu irushanwa

Ndayisenga Valens ufite Tour du Rwanda ebyiri (2014, 2016) yagize ikibazo aragwa mu irushanwa

Umuhanda wa Kanombe-Remera

Umuhanda wa Kanombe-Remera

Areruya Joseph yereka abanyarwanda icyo yavanye i Libreville

Areruya Joesph mu mwambaro w'umuhondo utangwa na MINISPOC

Areruya Joseph yereka abanyarwanda icyo yavanye i Libreville

Ubwo Team Rwanda yari igeze muri Petit Stade Remera

Team Rwanda 2018

Ubwo Team Rwanda yari igeze muri Petit Stade Remera

Areruya Joseph niwe watwaye La Tropicale Amisa Bongo 2018

Areruya Joseph ni we watwaye La Tropicale Amisa Bongo 2018

REBA VIDEO Y'UKO BYARI BIMEZE MU KWAKIRA ARERUYA


AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

VIDEO: Niyonkuru Eric (Inyarwanda.com)






Umwanditsi

Mihigo Saddam

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

IBITECYEREZO

  • CLAUDE a.k.a metal1 year ago
    Areruya arakaze arko nakomereze aho kbs

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS