Kigali

Umusore wigaruriye umutima wa Miss Sharifa akamwemerera kumubera umufasha yamenyekanye-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/01/2018 16:53
0 0 0 0 0 Loading... 11

Mu mpera z’icyumweru turangije ni bwo amakuru yuko Miss Sharifa Umuhoza yemereye umukunzi we ko bazabana akaramata yagiye hanze. Icyo gihe uyu mukobwa yaremeye yambikwa impeta icyakora nyuma amakuru y’umusore ugiye kurushinga na Umuhoza Sharifa yagizwe ibanga bikomeye, gusa kuri ubu amazina y’uyu musore yamaze kumenyekana.



Ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yifuzaga kumenya amakuru kuri uyu muryango mushya Umuhoza Sharifa yatangaje ko ku bwe amakuru y’umukunzi we adashobora kuyavugaho cyane ko atabimwemereye, ku kijyanye n’ubukwe uyu mukobwa weghukanye amakamba abiri muri Miss Rwanda 2016 yabwiye Inyarwanda.com ko bakiri kubipanga kandi ko gahunda nizimara kujya mu buryo azabitumenyesha.

Nubwo amakuru yari ahari yavugaga ibi byose agera ku Inyarwanda.com ni uko uyu mukobwa agiye kurushingana n’umusore w’umucuruzi witwa Thierry uzwi mu mujyi wa Kigali cyane ko afite resitora izwi nka ‘House of Cake’ mu isoko rishya rya Nyarugenge. Kuri ubu amakuru Inyarwanda.com ifite ni uko aba bombi batangiye imyiteguro y’ubukwe batekereza amatariki meza bwazaberaho ku buryo mu gihe cya vuba integuza z’ubukwe (Save the date) kimwe n’ubutumire bitangira kujya hanze. 

sharifaUbwo Sharifa yasabwaga n'umukunzi we ko barushingasharifaNyuma yo kuvuga 'Yego' Sharifa n'umukunzi we bafatanye ifoto





Umwanditsi

Emmy Nsengiyumva

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

IBITECYEREZO

  • hhhhh1 year ago
    ubu umwana babyara yazagira amenyo ajyerahe! kobose mbona arinyuma.
  • Lambert1 year ago
    Hhhhh uri hhhh nyine
  • woe useka1 year ago
    Ark nkawe useka ubusa urifata ukavuga ngwa menyo ??? Ubwo iryo sishyari koko??? Uwakunyereka cg akampuza nawe nagukubita inkoniii nyinshi cyane nizo zigukwiriye undiye ahantu simbazi nabo sibanzi ark iryo nishya ryubugoryiii ubuzi izindi critics ngwamenyo??? Nkawawundi utukana NGO dore uko cyireba ??? Urandiye sanaaaa wikosera niba wifuza marriage uzayibona ubisabye Imana ark udasebanyije ubusa
  • Bimawuwa1 year ago
    njye narinziko uyu mukobwa ari umusilam kandi umusilam ntashingirwa nu tari we..cyeretse ahisemo guhinduka akabivamo
  • isake1 year ago
    hhhhhhh ntankumi yindi ngo bari bafitanye inishinga ra pole sana Jane
  • vanny1 year ago
    duhe ifoto turebe aho ayawe agera.kdi ubwo wabona ufite ibinwa nk'ibyicyamamare ntavuze.ntugasekane nawe nubwo ntakuzi ndakeka utari umuziranenge.
  • janet1 year ago
    nibya za turabakunda
  • ukuri1 year ago
    hhhhhh ngo Jane noneho ko numva uyu musore ahinduranya abakobwa nkuhindura imyenda njye nzi undi utari jane ndumva agendana nibigezweho sharifa imana imurinde
  • Alice1 year ago
    sha nibyiza turabashyi gikiye muzadutumi re mubukwe bwanyu
  • Kadomo11 months ago
    Hoya naduhe ifoto yaye tuyarebe@ vanny! hahaha wabona afite igitwe gihengamye arimo abura ibyo accomentinga ngo amenyo!ntureba ukuntu aba bana barambutse!
  • reality11 months ago
    Uyu musore witwa Thierry yahishe uyu mukobwa (Sharifa) ko yabyaranye nabakobwa 2. mbabariye uyu mwana wumukobwa uje mubibazo byumugabo wananiwe kurera abo yabyaye

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS