Neza Anderson umukinnyi wo hagati muri Police FC yahawe ibyumweru bibiri adakina bitewe n’ibikomere yatewe n’impanuka ya moto yabaye kuwa 29 Ukuboza 2017, uyu musore yakomeretse intoki n’umubyimba w’akaboko k’iburyo.
Neza wari umaze umwaka adakina kubera ikibazo cy’imvune yagize mu ivi mu mwaka w’imikino 2016-2017, yari amaze igihe akora imyitozo ihagije ategereje ko yazamura urwego akaba yazitabazwa mu mpera z’imikino ibanza ya shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2017-2018.
Aganira na INYARWANDA, Neza w’imyaka 22 yavuze ko nta kindi kibazo yagize uretse gukomereka intoki no gukoboka akaboko, ibintu abaganga bamubwiye ko nyuma y’ibyumweru bibiri yagaruka mu kazi kamutunze ko gukina umupira.
“Nari ndi kuri moto le 29 hari kuwa Gatanu. Umumotari wari untwaye yashatse guca ku modoka yari ituri imbere ahita atugonga kuko nayo yashakaga gukata. Twari mu mihanda ya Kacyiru”. Neza Anderson
Uko akaboko ka Neza Anderson kameze muri iyi minsi
Kuwa 19 Ugushyingo 2016 ni bwo Neza Anderson yagize ikibazo cy’imvune ubwo Police FC yakiraga Mukura Victory Sport ku kibuga, umukino ukarangira baguye miswi banganya 0-0 mu mukino wakiniwe ku kibuga cy'igikorano cya Kicukiro.
Neza Anderson yatangiye urugendo mu mupira w’amaguru akinira Sec Academu kuva mu 2010 kugeza 2012. Aha yaje kuhava agana mu Isonga FC mu 2013 cyo kimwe n’abakinnyi bari barimo Bishira Latif, Mutijima Janvier n’abandi. Uyu musore yaje kugira amahirwe yo kujya muri Espagne amarayo amezi icumi (10) ni bwo yagarutse muri Kanama 2014 ahita ashimwa na Police FC akinira kugeza ubu mu 2018.
Neza Anderson (ufite umupira) yari amaze iminsi akora imyitozo binatanga icyizere cyo gukina mu minsi ya vuba
TANGA IGITECYEREZO