RFL
Kigali

The Ben na Meddy baciye amarenga ko bari gukorana indirimbo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/12/2017 9:07
0


Muri iyi minsi ishize abahanzi nyarwanda b’ibyamamare Meddy na The Ben bahuriye mu Rwanda aho buri wese yari afite igitaramo yatumiwemo.Nyuma yo guhurira mu Rwanda bagahuruza imbaga byatumye aba bombi ubwo basubiraga muri Amerika bakorana indirimbo ndetse kuri ubu batangiye guca amarenga ko igiye kujya hanze.



Nk’abahanzi bakora ibihangano bigakundwa cyane bituma abafana babo bahora mu mpaka bamwe bahamya ko Meddy ari umuhanga kurusha The Ben ku rundi ruhande abandi bavuga ko The Ben ariwe muhanga kurusha Meddy, ibi ariko siko bimeze kuri aba bahanzi kuko mu buzima busanzwe ari inshuti zikomeye.

the ben

The Ben na Meddy baherutse guhurira mu ndirimbo yamamaza Airtel

Kuri ubu Meddy na The Ben bari gukorana indirimbo yitwa ‘Lose Control’ , bombi batanze integuza y’iyi ndirimbo babinyujije kuri Instagram. Iyi ndirimbo izaba ibaye iya kabiri bakoranye nyuma y’iyitwa Jambo irimo ubutumwa buhimbaza Imana bakoze nyuma y’imyaka micye bageze muri Amerika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND