RFL
Kigali

Udushya utamenye twaranze ubukwe bwa Ama G wamaze amasaha arenga abiri yaburiwe irengero-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/12/2017 15:32
2


Ku cyumweru tariki 24 Ukuboza 2017 ni bwo umuhanzi Ama G The Black yakoze ubukwe asaba anakwa umufasha we Uwase Liliane, muri ubu bukwe habayemo udushya twinshi, harimo kuba Ama G The Black yarabanje kuburirwa irengero mu gihe cy’amasaha arenga biri abantu bamubuze aho yari agiye gusabira.



Ama G The Black yaburiwe irengero mu muhango wo gusaba no gukwa…

Nkuko biri no ku mpapuro z’ubutumire imihango yo gusaba no gukwa mu bukwe bwa Ama G The Black yagombaga gutangira saa tatu za mu gitondo, gusa bigeze saa tatu n’igice, Ama G yakuyeho telefone abantu bose baramubura, aha yari yabwiye bamwe mu bari bamuri hafi ko hari station aparitseho maze iyi saha igeze abari bamuherekeje mu gusaba no gukwa bose bahageze baramubura bituma bamwe bajya kumushakira aho yababwiye naho baramubura.

Mike Karangwa wari ‘parrain’ wa Ama G The Black kimwe na bamwe mu basore bari bamwambariye kimwe nabo mu muryango wa Ama G The Black bari bageze ahagombaga kubera ibi birori ariko babura uwo baje gusabira umugeni, inkuru iba kimomo ko Ama G The Black yabuze yakuyeho telefone ndetse bamwe bakeka ko yaba abenze umukobwa ku munota wa nyuma, icyakora saa tanu zirenga ni bwo uyu muraperi yamenyesheje inshuti ze za hafi ko ageze aho bari bagiye gusabira.

Ama G The BlackAbari baje gusabira Ama G The Black babonye ko umusore wabo atari kuza kandi umusaza wari gusaba akaba yivumbuye yitahiye bakoreye inama aho bishakamo uwabagoboka babonye uyu muhanzi aje

Akibibamenyesha bagiye kumusanganira Ama G The Black aza asaba imbabazi abari aho ababwira ko ibyamubayeho byamutunguye atari ko yari yabipanze.

Umusaza wari gusaba yarivumbuye aritahira bitewe no gukerererwa kwa Ama G The Black…

Ama G The Black nyuma y'uko akererewe amasaha arenga abiri byababaje bikomeye umusaza wagombaga kumusabira maze ahita yigendera, uyu musaza wari gusabira Ama G The Black umunyamakuru wa Inyarwanda yabashije kumenya ko yitwa Gerard akaba nyiri SKY, uyu wahise yigendera nta n'ubwo yagarutse ngo asabire Ama G The Black.

Ama G The BlackByarangiye uyu musaza ari we usabiye Ama G The Black

Samusure wari wateguwe nko kuba umuhuza w’amagambo yaje guhita yiyemeza kuba umusaza agasabira Ama G The Black, igihe buri wese yari ari kwibaza ku kigiye kuba, kuba umusaza wagombaga gusabira Ama G The Black yitahiye, abasaza bo mu muryango bakoze akanama kihutirwa bahita bishakamo umusaza wamusimbura bityo birangira Ama G The Black asabiwe n'umusaza atari yateguye mbere.

Senderi yicaye ku meza y’abasore bambariye Ama G The Black nyamara yari yatashye ubukwe bisanzwe…

Senderi Hit umwe mu banyadukoryo muri muzika nyarwanda yari yatashye ubukwe bwa Ama G The Black, aho yari yatashye ubu bukwe nkuko n'undi wese yabutaha. Igihe abashyitsi binjiraga bagiye gusaba, yinjiye inyuma ya Ama G The Black ahita yicara mu ntebe zari zagenewe Ama G The Black n’abasore bari bamuherekeje.

Ubwo bahamagaraga umusore n'abamuherekeje ngo bigire imbere bicare ku ntebe z’icyubahiro mu gihe bari bategereje ko umukobwa asohoka Senderi Hit yajyanye na Ama G The Black n’abasore bari bamuherekeje nawe yicara mu myanya y’icyubahiro nubwo wabonaga badahuje umugambi cyane ko batari banambaye ibisa.

Ama G The BlackAma G The BlackAma G The BlackNubwo batari bapanzwe mu basore bambariye Ama G The Black, Senderi n'uyu mugabo bagiye kwicara ku meza agenewe abasore n'inkumi baherekeje Ama G The BlackAma G The BlackAma G The BlackAma G The Black

Umuyaga wagoye cyane abari muri protocole bagombaga gutera neza aho umugeni aca






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • patrick6 years ago
    ahahahaah senderi numusirikare koko ndamwemeye peee yabonye ntagahunda bafite arabakorana rwose numuntu wumugabo cyane
  • eg5 years ago
    nisawa





Inyarwanda BACKGROUND