Ubundi ibimeme ngo ni indwara ikunze kugirwa n’abantu bakunda guhora mu mazi cyangwa se icyo twakwita ibisogororo, abahinga mu bishanga n’ahandi hakunze kuba hatose.
Abahanga kuri iyi ndwara bavuga ko iterwa na microbe zo mu bwoko bw’imiyege aho bavuga ko iyi microbe ikunze kwiturira ahantu hakonje cyane nko mu bishanga, ibiziba, mu myanda n’ahandi hasa n’aho. Ni indwara ikunze gufata ahantu haba horoshye cyane nko mu birenge ku bantu bakunda gukandagira mu biziba cyangwa mu bishanga cyangwa bahora bambaye inkweto zifunze bakabira ibyuya ndetse no mu biganza.
Iyi ndwara kandi ngo ikunze kwibasira abantu bafite ubudahangarwa bucye cyane nk’abarwaye diyabete, abana, ababana n’indwara zifata ubudahangarwa nka SIDA, iyi microbe iyo ibagezeho irabazahaza cyane.
Ese ni iki wakora mu gihe wafashwe n’iyi ndwara?
Mu by’ukuri benshi bakunze kwibwira ko ari indwara yoroheje cyane ariko siko biri kuko iyo yakuze izahaza uyirwaye ku buryo bukomeye ari nayo mpamvu uyirwaye akwiye gushaka imiti hakiri kare. Umwe mu miti yoroshye cyane ushobora gukoresha kugira ngo ukire ibimeme ni ugufata tungurusumu ukayihonda ubundi ugasiga ahari uburwayi, ukabikora buri munsi kugeza hakize.
Undi muti wagufasha byihuse ni uwitwa miconazole nitrate ushobora kwifashisha Mu gihe gito cyane ugahita ukira
Src:Medecinenet.com
TANGA IGITECYEREZO