Korali Inshuti za Yesu ikorera umurimo w’Imana mu itorero Angilikani (EAR) muri Paruwasi ya Rebero, Diyoseze ya Kigali, yateguye igiterane cy’ivugabutumwa kizamara iminsi itatu kuva tariki 22 Ukuboza 2017 kugeza tariki 24 Ukuboza 2017.
Nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Niyomugabo JMV, umujyanama wa korari Inshuti za Yesu, iki giterane kizamurikirwamo album yabo nshya bise Ataturengeye igizwe n’indirimbo 8 z’amajwi. Umunsi nyiriziza w’iki giterane ni tariki 23 Ukuboza 2017 kuva saa saba kugera saa kumi n’ebyiri kuko gahunda yose izaba ari iya korari Inshuti za Yesu ikazaba ifite launch y’indirimbo zigize album ya 1.
Iki giterane kizabera i Gikondo kwa Rujugiro muri EAR. Ni igiterane cyatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye ndetse hazaba hari amakorali anyuranye. Korali Inshuti za Yesu igizwe n’abaririmbyi 52 ikaba yaratangiye umurimo mu 1995, bivuze ko ubu imaze imyaka 22. Album ya 1 bagiye kumurika yitwa ATATURENGEYE ikaba igizwe n’indirimbo 8 z’amajwi. Ubuyobozi bw’iyi korali buvuga ko mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2018 bazatangira igikorwa cyo gufata amashusho y’izi ndirimbo zabo.
Korali Inshuti za Yesu igiye kumurika album ya mbere
Igiterane korali za Yesu izamurikiramo album yabo ya mbere
TANGA IGITECYEREZO