RFL
Kigali

Ingabire Habibah watashye amara masa muri Miss Supranational yakiriwe n’inshuti ze i Kanombe–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/12/2017 9:00
1


Mu minsi ishize Ingabire Habibah yari ahagarariye u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza azwi ku izina rya Miss Supranational yaberaga muri Poland. Ubwo yari agiye Ingabire Habibah yabwiye itangazamakuru ko yumva yifitiye icyizere cyo kwegukana ikamba mpuzamahanga yari agiye guhatanira icyakora uko yagiye ni nako yatashye.



Uyu mukobwa wahagurutse mu Rwanda yerekeje muri Poland mu ijoro ryo ku itariki 16 Ugushyingo 2017 aho yari yitabiriye irushanwa ry’uburanga rya Miss Supranational 2017 ntiyagize amahirwe yo kwegukana ikamba cyangwa kugira undi mwanya ugenerwa ibihembo atahana. Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 4 Ukuboza 2017 ni bwo Habibah yari ageze mu Rwanda akubutse muri Poland aho yakiriwe na benshi mu nshuti ze n'ubundi bamuherekeje agenda.

Ingabire Habibah yabaye umukobwa wa karindwi w’umunyarwandakazi wari witabiriye iri rushanwa rya Miss Supranational nyuma yaho muri 2011 u Rwanda rwaserukiwe na Uwamahoro Yvonne; 2012 hakajyayo Simbi Sabrina wabaye Miss Personality, Miss Mutesi Aurore witabiriye iri rushanwa muri 2013, Umwali Neema Larissa waryitabiriye muri 2014, Gisa Sonia waryitabiriye muri 2015, Akiwacu Colombe waryitabiriye muri 2016 na Habiba Ingabire waryitabiriye muri 2017.

HabibahHabibahhabibahHabibahHabibah

Ingabire Habibah yakiriwe na bamwe mu nshuti ze i Kanombe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Urakaza neza mukobwa wacu,uri mwiza kubarusha nubwo bataguha iryo kamba,siryo risobanura ubwiza ahubwo risobanura abariguhaye,rero icyo bavuga cyose ntibakuraho na gato ku bwiza Imana yakwihereye,njye sindabona ukuruta mu isi kandi nahuye n abakomoka mu bihugu byose byo ku isi,ntawe peee peee mbivuge uri ihogoza pe





Inyarwanda BACKGROUND