RFL
Kigali

Musenyeri Kayinamura Samuel yatorewe kuyobora CPR asimbura Musenyeri Birindabagabo-AMATEKA YE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/12/2017 14:51
1


Inama y'abaprotestanti mu Rwanda (Conseil Protestant du Rwanda) ari yo CPR mu magambo ahinnye,yatoye abayobozi bashya kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2017 mu nama yabereye mu mujyi ya Kigali



Musenyeri Kayinamura Samuel uyobora itorero Methodiste Libre mu Rwanda akaba n'umuyobozi wungirije w'iri torero ku rwego rw'isi, ni we watorewe kuba perezida w'Inama y'Abaprotestanti mu Rwanda (CPR), asimbura Musenyeri Alexis Birindabagabo umaze imyaka ine ari ku ntebe y'ubuyobozi. Musenyeri Alex Birindabagabo wasimbuwe ku buyobozi bwa CPR, ni umuyobozi wa Diyoseze ya Gahini mu itorero Angilikani akaba n'umuyobozi w'umuryango PEACE PLAN uhuza amadini n'amatorero akorera hano mu Rwanda. 

Bishop Samuel Kayinamura

Musenyeri Kayinamura watorewe kuyobora CPR

Mu bayobozi bashya ba CPR (Conseil Protestant du Rwanda) batowe kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ukuboza 2017, Perezida yabaye Musenyeri Kayinamura Samuel, Visi Perezida aba Rev Gato Munyamasoko Corneille uyobora itorero AEBR mu Rwanda. Umubitsi yabaye Mushimire naho umunyamabanga mukuru wa CPR aba Rev Dr Rugambage. Iyi komite nshya iyobowe na Musenyeri Kayinamura Samuel yatorewe kuyobora CPR mu gihe kingana n'imyaka ine.

Musenyeri Kayinamura Samuel

Musenyeri Alexis Birindabagabo wasimbuwe ku buyobozi bwa CPR

Image result for Rev Gato Munyamasoko amakuru

Rev Gato Munyamasoko uyobora AEBR ni we wabaye Visi Perezida wa CPR

Amateka ya Musenyeri Samuel Kayinamura watorewe kuyobora CPR

Musenyeri Samuel Kayinamura amaze imyaka 7 ayobora itorero Methodiste Libre mu Rwanda. Yayoboye mandat imwe y'imyaka 6, muri 2016 atorerwa indi mandat y'imyaka 6. Kuyobora itorero Methodiste Libre mu Rwanda abifatanya n'inshingano zo kuba umuyobozi wungirije w'iri torero ku rwego rw''isi aho yungirije Bishop Dr Joab Lohara uyobora Eglise Methodiste Libre ku isi (EML).

Bishop Kayinamura Samuel avuka mu muryango w’abakristu, ni mwene Kalibushi Mathieu na Nyirancuti Thabea. Yavutse ku itariki ya 2/08/1963, avukira i Butembo mu murenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke mu ntara y’iburengerazuba, yashakanye na Rachel Mukamudenge, kuri ubu bafitanye abana batanu.

Amashuri abanza yayigiye ku kigo cy’ishuri ribanza rya Gitsembwe, amashuri yisumbuye ayakomereza i Kibogora. Icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye yagikomereje i Nyamasheke mu ishuri nderabarezi. Yaje gukomereza muri kaminuza i Butare muri Tewologiya akaba yarahakuye impamyabumenyi (mu bijyanye n’iyobokamana). Ntibyarangiriye aho, kuko Bishop Samuel Kayinamura yakomereje amashuri ye muri Afrika y’Epfo muri Kaminuza yo kwa Zulu Natal, yiga ibijyanye no gukemura amakimbirane no kwimakaza amahoro, mu cyiciro cya ‘Maitrise’.

Uko Bishop Samuel Kayinamura yinjiye mu bukristu.

Bishop Kayinamura yabatijwe mu w’1976 arangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, nyuma ajya mu ishuri rya Methodiste i Kibogora. Mu bijyanye n’agakiza, yaririmbye mu makorali atandukanye, ayobora ishuri ryo ku cyumweru (Sunday school) i Kibogora. Mu mwaka w’1995 ni bwo yumvise umuhamagaro wo gukorera Imana, bituma ajya mu ishuri rya Bibiliya mu ba Methodiste.

Mu mwaka wa 1997 ni bwo yinjiye mu mirimo y’igipasitori ariko ategurwa mu cyo bita intambwe ya mbere. Mu w’1999 yaje kuba umupasitori w’umudiyakoni ibyo bikaba ari intambwe ya kabiri yari ateye. Mu mwaka wa 2001 yahise agirwa umupasitori wuzuye. Mu kwezi kwa munani mu mwaka w’2004 ni bwo yatorewe kuba Bishop (Monseigneur) ku buryo bwemewe mu Rwanda kugeza na n’ubu.

Imirimo itandukanye yakoze.

Arangije amashuri yisumbuye yabaye umwarimu kuva mu mwaka w’1984 kugera 1994, yabaye umugenzuzi (Inspector) w’akarere mu mpera z’umwaka 1994 kugeza mu kwezi kwa gatandatu ku mwaka wakurikiyeho. Nyuma yaje kugirirwa ikizere biturutse ku bunyangamugayo yari afite, maze agirwa umugenzuzi w’umurimo mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye mbere yuko yinjira mu ishuri rya Tewolojiya.

Ubutumwa bw’urukundo rw’Imana no gufashanya nibwo yigisha ahanini

Bishop Samuel Kayinamura uhagarariye itorero ry’abamethodiste mu Rwanda, iyo yigisha mu rusengero yita ku nyigisho z’urukundo rw’Imana, cyane cyane akabijyanisha no kwita ku batishoboye dore ko na Yesu igihe yari mu isi, ari cyo yitagaho. Yigisha kandi guha icyizere abatagifite, agaruka cyane ku kwihana, gusaba imbabazi kuko dutunzwe n’imbabazi z’Imana bityo tukaziha abadukosereje.

Ibi abiterwa nuko yagiriwe nabi muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata mu 1994 agatakaza umuryango munini, ababyeyi n’abavandimwe hakiyongeraho n’imitungo. Muri ibi byose byamubayeho, yateye intambwe yo kujya kubabarira abamugiriye nabi, cyane ko hari n’isengesho Yesu yadusigiye rigira riti: “Utubabarire ibyaha byacu nkuko tubabarira ababitugirira.” Byatanze umusaruro bituma n’abandi bahagurukira gutanga imbabazi ndetse abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994, na bo barazisaba.

Kayinamura

Musenyeri Kayinamura Samuel watorewe kuyobora CPR

Bishop Kayinamura avuga ko aho avuka mu rwego rw’itorero bahaye inka esheshatu abacitse ku icumu, na bo bahita baziha ababahishe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi bakabashakira ubuhungiro, ibi byerekanye ko umuntu ufite ubumuntu akwiye kugira umutima wo gushimira uwamugiriye neza. Ibi rero bimutera kumva icyo ubumwe n’ubwiyunge icyo ari cyo, akaba ari na byo akunze kwigisha mu gihe aba ari kumwe n’abakristu.

Ikibabaza Bishop Samuel Kayinamura

Bishop Samuel Kayinamura ababazwa cyane n’amateka yabaye mu gihugu cy;u Rwanda, kuko abigishijwe urukundo, agaciro k’umuntu, aribo bahindukiye bakica. Ibi bikamubabaza buri mwaka mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Bimwe mu bishimisha Bishop Samuel Kayinamura

Bimwe mu bimushimisha ni uko Imana ari igitangaza, akaba afite umuryango; umufasha we n’abana batanu abakobwa babiri n’abahungu batatu. Mu banyapolitiki bo mu Rwanda, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME ni we yumva yakwigiraho kuko afite politiki yo kwigisha abanyarwanda gukora bakareka gutega intoki, ikindi akaba afite politiki yo kwihesha agaciro. Hanze y’igihugu cy’u Rwanda avuga ko Nelson Mandela ariwe yigiraho byinshi, kubera politiki y’ubumwe n’ubwiyunge yamurangaga.

Mu bijyanye n’ivugabutumwa, umuntu yumva yakwigiraho, ni umwarimu wamwigishije Rev. Dr. Elisée Musemakweri. Ngo ni inyangamugayo, umuvugabutumwa mwiza ufite inyigisho zitandukanye n’izo ajya yumva. Yigisha ko aho guhunga isi, twagombye kuyikunda mu gihe tukiyirimo, tukayigira nziza kurusha uko twayisanze.

Igitabo akunda cyane n’indirimbo imufasha

Bishop Kayinamura akunda igitabo cyanditswe na Musemakweri kitwa E.Musemakweri, La dynamique de la predication en Afrique, Yaounde 2003. Muri iki gitabo, Musemakweri avugamo ko guhindura isi ari ukubana n’abantu mu mahoro, tugakunda bagenzi bacu,kurinda neza ibyo Imana yashyize mu isi, tukarwanya ruswa n’ibindi. Mu buzima bwe akunda indirimbo y’120 mu ndirimbo zo gushimisha Imana yitwa « Mu ijuru imbere y’Imana mfiteyo umuntu umvugira » Mu ndirimbo z’agakiza ni iya 83, agakunda kuyiririmba bari imbere y’igaburo ryera, cyane ko akunda n’igaburo ryera.

Arasaba abanyamadini bo mu Rwanda kwigisha abanyarwanda kubana mu mahoro

Bishop Kayinamura icyo abwira abakuru b’amatorero n’abanyarwanda, nuko bakwiye gushaka icyatuma abanyarwanda babana mu mahoro, mu bumwe, mu bwiyunge no mu butabera. Kugira ngo abana bavukira muri ikiguhugu bazakibemo kizira umwiryane. Kwita kubatishoboye kuko ubukristu bwacu nta cyo bwaba bumaze mu gihe turya tugasigaza tukamena ibisigaye kandi duturanye n’abashonje, dufite imyenda myinshi twambara kandi duturanye n’abambaye ubusa, hari abantu bari hirya no hino mu bitaro tutagemurira kandi ntawe ubitaho bagira.

Arasaba abakristo kurwanya ibihuha n’ubuhanuzi bw’ibinyoma

Ikindi abwira abakristu ni ukurwanya ibihuha n’ubuhanuzi by’ibinyoma, aho usanga bavuga ngo isi irarangiye. Ntawe uzi umunsi n’isaha, bityo rero abakristu bakwiye guharanira gukora neza barwanya ibyo bihuha. Ikindi abakristu bajya mu cyumba cy’amasengesho bakwiye kumenya ko bagomba gukora kuko ijambo ry’Imana riravuga ngo udakora nta karye.

Ese ni ibihe byo kurya akunda?

Ibyo akunda kurya ni ibivuye mu murima nk’imboga, ibitoki n’ibindi cyane ko abyihingira. Ibinyobwa akunze kunywa ni icyayi cy’amata dore ko ari n’umutunzi, anywa kandi n’amata, fanta n’amazi.

Bishop Kayinamura uyobora itorero Methodiste Libre mu Rwanda yavuze aho bahagaze ku butinganyi-VIDEO

Musenyeri Kayinamura Samuel watorewe kuyobora CPR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muhoza karara Justin6 years ago
    Congratulation our Bishop, umutima wo kwishisha bugufi mugira Imana izakomeze ibazamure





Inyarwanda BACKGROUND