RFL
Kigali

VIDEO: Ubuzima bwa Mushimiyimana Mohammed wigiye kuri Mutarambirwa Djabil akanaba inshuti magara na Mutijima Janvier

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/12/2017 8:15
0


Mushimiyimana Mohammed umukinnyi ukina hagati mu ikipe ya Police FC, ku myaka 22 y’amavuko avuga ko yakuze akunda uburyo Mutarambirwa Djabil akina kandi byanamufashije kuba yazamuka. Uyu musore kandi avuga ko gukurikira Mutarambirwa byatumye akunda na Yaya Toure ukina hagati muri Manchester City.



Mu kiganiro kirambuye yagiranye na INYARWANDA ku buzima bwe cyane mu mupira w’amaguru, Mushimiyimana hari aho yageze avuga ko mu buzima bw’umupira w’amaguru yakunze gukurikira Mutarambirwa Djabil kuri ubu uba muri Kiyovu Sport nk’umutoza ushinzwe kongera ingufu z’abakinnyi.

Uyu musore ukoresha nimero icumi (10) mu ikipe ya Police FC, avuga ko kandi mu buzima bwo hanze y’ikibuga akunze kuba ari kumwe na Mutijima Janvier bakinanye muri SEC Academy na AS Kigali ndetse kari n’inshuti ye magara.

“Hano mu Rwanda umukinnyi nakunze kureba ni Djabil (Mutarambirwa). Ni we nareberagaho, nakunze imikinire ye cyane nkaba namwigana uko akina. Nawe twigeze guhura akunda imikinire yanjye akajya angira inama cyane, bituma numva ko nanjye hari icyo nageraho”. Mushimiyimana

Agaruka ku mukinnyi w’inshuti ye magara, Mushimiyimana yagize ati ”Umukinnyi w’inshuti yanjye magara ni Mutijima Janvier. Ni we twabanye igihe kinini, ubu ni nawe dukorana gahunda nyinshi zo hanze y’umupira. Urumva ko ariwe nakwita inshuti yanjye cyane”.

Mushimiyimana Mohammed umukinnyi wo hagati muri Police FC

Mushimiyimana Mohammed umukinnyi wo hagati muri Police FC

Muri iki kiganiro, Mushimiyimana Mohammed ashima cyane Cassa Mbungo Andre kuri ubu utoza Kiyovu Sport ariko watoje SEC Academy na AS Kigali uyu musore yakinnyemo. Uretse Cassa Mbungo, Mushimiyimana Mohammed bita Medy avuga ko abatoza barimo Eric Nshimiyimana na Kayiranga Baptiste ari abatoza bamufashije kwigaragaza mu mikino mpuzamahanga bwa mbere.

Mushimiyimana yanakinnye nk'umunyamwuga muri FC Gyori muri Hongria

Mushimiyimana yanakinnye nk'umunyamwuga muri FC Gyori muri Hongria

Mushimiyimana 10 ahura na Buteera Andrew hagati mu kibuga

Mushimiyimana 10 ahura na Buteera Andrew hagati mu kibuga

Igitego Police Fc iheruka bagitsindiwe na Mushimiyimana Mohammed banganya igitego 1-1 na Gicumbi FC

Igitego Police Fc iheruka bagitsindiwe na Mushimiyimana Mohammed banganya igitego 1-1 na Gicumbi FC ku munsi wa 8

REBA HANO IKIGANIRO NA INYARWANDA TV







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND