Airtel Rwanda
Kigali

Young Grace yateguriye ‘Jus’ ziriho n’ifoto ye abazitabira igitaramo cye-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/11/2017 15:23
1

Mu myiteguro yo kumurika album ye ya kabiri giteganyijwe tariki 2 Ukuboza 2017, umuhanzikazi Young Grace yashyize hanze umutobe 'Jus' azazimanira abazitabira iki gitamo. Uretse aka gashya, Young Grace anakomeje no gutegura utundi dushya ahishiye abafana be n'abakunzi ba muzika muri rusange.



Igitaramo cyo kumurika Album ya kabiri ya Young Grace yise 20-22 ans azagikorera mu karere ka Rubavu ari naho avuka muri hotel yitwa Sunrise. Iyi Album ya kabiri ije ikurikiye iya mbere Young Grace yashyize hanze mu myaka yatambutse akayita HipHop Game. Kuri ubu Young Grace yahisemo kujya kumurikira Album mu karere ka Rubavu ari naho avuka mu rwego rwo kongera gukumbuza impano ye inshuti ze zo kuva mu bwana, abavandimwe ndetse n'abandi bahuje akarere bavukamo.

young grace

young graceYoung Grace yateguye 'Jus' zo guha abafana be

Kuri ubu abahanzi uyu muhanzikazi yamaze gutangaza ko abahanzi bazamufasha mu gutaramira abafana be harimo  Marina, Bull Dogg, Ama G The Black, Lil G, Aime Bluestone Eesam aba bakazafatanya n'abandi bahanzi bo mu karere ka Rubavu nka Khalid, itsinda rya The Same ndetse na Pick G, aba bakaziyongeraho ababyinnyi ba Sniperz Dance ndetse na Dj Lenzo uzaba afasha abahanzi kuvangavanga imiziki.

young graceIgitaramo cya Young Grace kizabera i Rubavu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dhina2 years ago
    wow cyakoze young grace urarenze kuri marketing nukuri turahabays,tukuri inyuma kandi turagukunda


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND