RFL
Kigali

Umukino wa Kiyovu Sport na FC Marines wasubitswe –AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/11/2017 19:01
1


Umukino w’umunsi wa munani wa shampiyona wahuzaga Kiyovu Sport na FC Marines wahagaze ugeze ku munowa 34’ bitewe n’imvura ikabije yagwaga bituma ikibuga cya Mumena cyuzura amazi bakinganya 0-0. Rwasamanzi Yves n’abahungu be bahise basubira i Rubavu bitegura kuzagaruka ku munsi FERWAFA izashyiraho.



Saa Cyenda n’iminota 30 (15h30’) ni bwo umukino watangiye ariko bigeze saa cyenda n’iminota 38’ (15h38’) ni bwo imvura yari imaze iminota ine igwa yaje kuba nyinshi biba ngombwa ko abasifuzi bohereza abakinnyi mu rwambariro kugira ngo bajye kugama.

Saa cyenda n’iminota 56’ (15h56’) abakinnyi bagarutse mu kibuga kuko imvura yasaga naho igenje buhoro, batangira kugenda bishyushya mbere yuko basubira mu mukino saa kumi zuzuye (16h00’).

Imvura yakomeje kubajya ku mugongo ariko idakanganye ariko mu buryo bwa tekinike ukabona ko abakinnyi bari gukina mu buryo batifuza kuko ikibuga cyari cyamaze kureka amazi bityo umupira batera nturenge umutaru.

Saa kumi n’iminota 26 (16h26’) ubwo bari bamaze gukina iminota 34’, nibwo umusifuzi yarebye akabona ko ibintu bari gukina bidakwiye, niko guhagarika umukino burundu.

Uyu mukino wahagaze kuri uyu wa Gatandatu wahise wibutsa abantu ko mu mwaka w’imikino ushize (2016-2017) Kiyovu Sport yakiriye FC Musanze nabwo umukino ugahagarara utarangiye. Icyo gihe byabaye ngombwa ko umukino usubirwamo bundi bushya batangiriye ku munota wa mbere.

Ibi byahita bitanga ubusobanuro ko n’uyu mukino uzasubirwamo batangiriye ku munota wa mbere kuko icyatumye iyi mikino ihagarara ni kimwe (Imvura).

Ikibuga cya Mumena cyuzuye amazi

Ikibuga cya Mumena cyuzuye amazi

Muri uyu mukino wamaze iminota 34’, Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport yari yakiriye umukino yagaruye Ngirimana Alex mu mutima w’ubwugarizi afatanya na Mbogo Ali wanahamagawe mu Mavubi.

Mugheni Kakule Fabrice utarakinnye na Sunrise FC yari yagarutse nyuma yuko yari mu bihano by’amakarita atatu y’umuhondo. Cassa Mbungo kandi yari yagiriye icyizere Vino Ramadhan amubanza mu kibuga asatira bityo Moustapha Francis abanza hanze.

Rachid Kalisa wanahawe ikarita y’umuhondo muri iyi minota, yakinaga hagati afatanya na Habamahoro Vincent bityo Mugheni Kakule Fabrice akabakina imbere asa naho ari inyuma ya Vino Ramadhan.

Habyarimana Innocent bita Di Maria yacaga ku ruhande rw’ibumoso, Djuma Nizeyimana agaca iburyo. Ahoyikuye Jean Paul ari inyuma ahagana ibumoso naho Uwihoreye Jean Paul ari inyuma ahagana iburyo mu gihe Ndoli Jean Claude aba arinze ko inshundura zahungabana.

Rwasamanzi Yves wanatoje Kiyovu Sport mbere yo kujya muri APR FC yavuyemo agana muri FC Marines, yari yazanye Yamini Salum na Niyitegeka Idrissa abakinnyi bombi bari muri Kiyovu Sport mu mwaka ushize w’imikino.

Mu mutima w’ubwugarizi yari afitemo Ishimwe Christian na Nkusi Prince bita Mambo (yanahawe ikarita y’umuhondo) wari unambaye igitambaro cya kapiteni kuko Nsabimana Hussein bita Desailly usanzwe ari kapiteni yari yabanje hanze asimburwa na Mutunzi Clement wacaga inyuma ku ruhande rw’iburyo ahitwa kuri kabiri (2).

Karema Eric bita Kamoso Amoloso yacaga inyuma ku ruhande rw’ibumoso. Imbere yabo hari Niyitegeka Idrissa, Rulisa Jean Paul, na Byumvuhore Tresor. Yamin Salum yacaga imbere iburyo ari nako Kalisa Amri aca ibumoso bityo Bahame Alafat yari rutahizamu rukumbi wacaracaraga imbere y’izamu rya Ndoli Jean Claude wa Kiyovu Sport.

Kiyovu Sport wabonaga barwana no kwambura imipira Marines FC nayo yashakaga guhanahana ariko banugarira cyane kurusha uko basatira. Kiyovu Sport ni yo yageze cyane imbere y’izamu rya Marines FC kuko abakinnyi nka Vino Ramadhan bagiye batera amashoti aca hafi gato y’izamu ryari ririnzwe na Dukuzeyezu Pascal.

Dore abakinnyi babanje mu kibuga:

SC Kiyovu XI: Ndoli Jean Claude (GK, 19), Uwihoreye Jean Paul 3, Ahoyikuye Jean Paul 4, Mbogo Ali 18, Ngirimana Alex 15,  Rachid Kalisa 8, Habamahoro Vincent 13, Mugheni Kakuli Fabrice (C, 17), Habyarimana Innocent 11, Nizeyimana Djuma 9 na Vino Ramadhan 16.

FC Marines XI: Dukuzeyezu Pascal (GK, 25), Mutunzi Clement 18, Ishimwe Christian 4, Karema Eric 13, Nkusi Prince (C, 6), Niyitegeka Idrissa 15, Yamin Salumu 8, Rulisa Jean Paul 11, Byumvuhore Tresor 12, Bahame Alafat 9 ka Kalisa Amri 7.

Abakinnyi babanje kiuyikinamo

Abakinnyi babanje kuyikinamo

 Ikosa Rachid Kalisa yakoreye kuri Karema Eric niryo ryamuviriyemo ikarita y'umuhondo

Ikosa Rachid Kalisa yakoreye kuri Karema Eric ni ryo ryamuviriyemo ikarita y'umuhondo

Mugheni Kakule Fabrice arinzwe n'abakinnyi ba Marines FC

Mugheni Kakule Fabrice arinzwe n'abakinnyi ba Marines FC

Mutunzi Clement yagarutse muri Marines FC avuye muri Espoir FC

Mutunzi Clement yagarutse muri Marines FC avuye muri Espoir FC

Habyarimana Innocent areba na Mutunzi Clement abakinnyi bose bigeze guca muri Police FC

Habyarimana Innocent areba na Mutunzi Clement abakinnyi bose bigeze guca muri Police FC

Habyarimana Innocent ashaka inzira mu bakinnyi ba Marines FC

Habyarimana Innocent ashaka inzira mu bakinnyi ba Marines FC

Rachid Kalisa mu bainnyi ba FC Marines ashakamo inzira

Rachid Kalisa mu bakinnyi ba FC Marines ashakamo inzira

Tuyishime Benjamin ufite ibitego 3 muri shampiyona yari yabanje hanze

Tuyishime Benjamin ufite ibitego 3 muri shampiyona yari yabanje hanze

Abafana ba Fc Marines

Abafana ba Fc Marines

Rwasamanzi Yves umutoza wa FC Marines

Rwasamanzi Yves umutoza wa FC Marines

Abafana ku kibuga cya Mumena

Abafana ku kibuga cya Mumena 

Ubwo imvura yari itaraba nyinshi

Ubwo imvura yari itaraba nyinshi

Kalisa Amri ku mupira

Kalisa Amri ku mupira

Abafana ba Kiyovu Sport

Abafana ba Kiyovu Sport

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Cassa Mbungo Andre (Ibumoso) na Alain Kirasa (Ibumryo) umutoza umwungirije

Cassa Mbungo Andre (Ibumoso) na Alain Kirasa (Iburyo) umutoza umwungirije

Intebe z'abaganga n'abasimbura ba SC Kiyovu

Intebe z'abaganga n'abasimbura ba SC Kiyovu

11 ba Kiyovu Sport babanje  mu kibuga

11 ba Kiyovu Sport babanje mu kibuga

11 ba Fc Marines babanje mu kibuga

11 ba Fc Marines babanje mu kibuga 

Abakinnyi basuhuzanya

Abakinnyi basuhuzanya

Nshimiyimana Hamdouni (Ibumoso) umutoza wungirije Rwasamanzi Yves (Iburyo) muri FC Marines

Nshimiyimana Hamdouni (Ibumoso) umutoza wungirije Rwasamanzi Yves (Iburyo) muri FC Marines

Tuyishime Benjamin (wmabaye akantu k'umweru ku ku kaboko) ufite ibitego 3 muri shampiyona yari yabanje hanze

Tuyishime Benjamin (wambaye akantu k'umweru ku kaboko) ufite ibitego 3 muri shampiyona yari yabanje hanze 

Nsabimana Hussein (Uwa kabiri uva ibumoso) unasanzwe ari kapiteni wa FC Marines yari yabanje hanze nubwo yabatsindiye igitego ku mukino batsinzwemo na AS Kigali ibitego 4-1

Nsabimana Hussein (Uwa kabiri uva ibumoso) unasanzwe ari kapiteni wa FC Marines yari yabanje hanze nubwo yabatsindiye igitego ku mukino batsinzwemo na AS Kigali ibitego 4-1

Myugariro Mbogo Ali niwe mukinnyi rukumbi wa Kiyovu Sport wahamagawe mu Mavubi agomba gutangira imyitozo kuri iki Cyumweru

Myugariro Mbogo Ali ni we mukinnyi rukumbi wa Kiyovu Sport wahamagawe mu Mavubi agomba gutangira imyitozo kuri iki Cyumweru

Ngirimana Alex (Uwa kabiri uvuye kuri Mbogo Ali) yari yagarutse mu kibuga

Ngirimana Alex (Uwa kabiri uvuye kuri Mbogo Ali) yari yagarutse mu kibuga

Mugheni Kakule Fabrice yari yagarutse nyuma yo gusiba umukino wa Sunrise FC kubera amakarita

Mugheni Kakule Fabrice yari yagarutse nyuma yo gusiba umukino wa Sunrise FC kubera amakarita

Ubwo amakipe yombi n'abasifuzi bari baserutse bava mu rwambariro rwa Mumena

Ubwo amakipe yombi n'abasifuzi bari baserutse bava mu rwambariro rwa Mumena

Dore uko umunsi wa 8 Uteye:

Kuwa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2017

34' SC Kiyovu 0-0 Marines FC

Kuwa 26 Ugushyingo 2017

-APR Fc vs Mukura VS (Amahoro Stadium, 15:30)

-Miroplast Fc vs Amagaju Fc (Mironko Stadium, 15:30)

-Bugesera Fc vs Sunrise Fc ( Nyamata,15:30)

-Kirehe Fc vs Espoir Fc ( Kirehe, 15:30)

-Gicumbi Fc vs Police Fc (Gicumbi, 15:30)

-AS Kigali vs Etincelles Fc (Stade de Kigali, 15:30)

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • harindimana sarim6 years ago
    mukura turayitsi(3)kubusap ndinyagatare





Inyarwanda BACKGROUND