RFL
Kigali

Beauty For Ashes batangiriye i Huye gahunda yo kuzenguruka igihugu mu kumenyekanisha album yabo nshya-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/11/2017 23:50
0


Itsinda Beauty For Ashes rikora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana ya Rock ryatangiriye mu karere ka Huye ibitaramo byo kuzenguruka u Rwanda mu rwego rwo kumurika album yabo nshya bise 'Renaissance'.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukuboza 2017 ni bwo Beauty For Ashes yakoze igitaramo cya mbere muri gahunda yo kuzenguruka u Rwanda. Igitaramo cyabo cyabereye mu Nzu mberabyombi y'akarere ka Huye kuva saa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Ni igitaramo kitabiriwe n'abantu batari bacye biganjemo urubyiruko mu gihe kwinjira byari 5000Frw mu myanya y'icyubahiro n'igihumbi (1000Frw) mu myanya isanzwe. Musenyeri Nathan Gasatura ni we wigishije ijambo ry'Imana muri iki gitaramo cya Beauty For Ashes. 

REBA HANO 'YESU NI SAWA' YA BEAUTY FOR ASHES

Beauty For Ashes yaririmbye zimwe mu ndirimbo zabo zikunzwe n'abatari bacye banaririmba izigize album yabo nshya 'Renaissance'. Urubyiruko rwari muri iki gitaramo rwakozweho cyane n'umuziki wa Beauty For Ashes ihimbaza Imana mu njyana ya Rock. Ubwo Beauty For Ashes bari bageze ku ndirimbo yabo Siripurize, abantu barushijeho kwizihirwa biba akarusho ubwo baririmbaga indirimbo ya nyuma ari yo 'Yesu ni sawa' dore ko iteraniro ryose ryahise rihaguruka bakabyinira Imana. 

Mu gitaramo cya Beauty For Ashes habereyemo udushya twinshi. Aka mbere ni uko Beauty For Ashes baririmbye ubona nta cyuho bafite mu gihe hari abatari bahari ari bo: Amanda Fung na Olivier Habiyaremye ukiri mu kwezi kwa buki hamwe n'umugore we Esther Mbabazi. Aka kabiri ni umuhanzi Luc Buntu wahawe ikaze akaririmba indirimbo zigera kuri ebyiri benshi bakizihirwa cyane mu gihe nyamara abantu bari bazi ko atari bubashe kuhagera na cyane ko kuri uyu wa Kane tariki 9 Ukwakira 2017 umugore we yibarutse impanga z'abakobwa babiri. Umuraperikazi The Pink yerekanye ko ari umuraperi ubirimo neza ubwo yaririmbanaga na Beauty For Ashes indirimbo bakoranye.

The Pink yaje no gutungurirwa kuri stage, bamukorera ibirori by'isabukuru ye y'amavuko. Ahawe kugira icyo avuga, The Pink yagize ati"Murakoze cyane". Umusore Columbus nawe yerekanye ubuhanga afite mu miririmbire n'imibyinire ye ubwo yafatanyaga na Beauty For Ashes indirimbo 'Sifa' bakoranye. Igitaramo cyarangiye hafi saa Sita z'ijoro, bamwe mu banyeshuri bo muri Kaminuza y'u Rwanda bagurirwa CD za Beauty For Ashes. Kavutse Olivier yashimiye Imana yabanye nabo mu gitaramo cya mbere bakoze, atangariza abari bahari ko vuba cyane bazakurikizaho igitaramo bazakorera mu karere ka Rusizi. 

Kavutse Olivier yabajijwe na Inyarwanda.com impamvu bahereye i Huye, avuga ko ariho itsinda Beauty For Ashes ryatangiriye. Yakomeje avuga ko ibi bitaramo bazabikorera mu turere tune ari two; Huye, Rusizi, Rubavu na Musanze. Yagize ati:"Tuzagera mu turere tune kuri iyi gahunda ya mbere;Huye, Rusizi, Rubavu na Musanze. Twahereye i Huye kuko ari ho amateka ya B4A (Beauty For Ashes) atangirira".

REBA HANO 'SIFA' INDIRIMBO NSHYA YA BEAUTY FOR ASHES

Tariki 9 Nyakanga 2017 ni bwo Beauty For Ashes yakoze igitaramo cyo kumurika album yitwa ‘Renaissance’ igizwe n’indirimbo 12 zirimo: Yesu ni sawa, The cross n’izindi ziyongeraho indirimbo 5 bashyizeho nk’inyongezo zirimo Turashima,Super star, Siripurize n’izindi. Ni igitaramo cyabereye mu ihema rya Kigali Serena Hotel cyitabirwa ku rwego rwo hejuru mu gihe kwinjira byari 5,000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 10,000Frw mu myanya y’icyubahiro. 

Beauty

I Huye ahabereye igitaramo cya Beauty For Ashes

Columbus

Columbus yishimiwe cyane mu ndirimbo 'Naganze'

ZazaZazaZazaBeauty

Pastor Rutwaza yafashijwe cyane

BeautyBeauty

Yerekanye ubuhanga buhanitse mu miririmbire ye

Beauty For AshesBeauty For Ashes

Kavutse Olivier uyobora Beauty For Ashes

Bethesda Holy churchBethesda Holy churchBethesda Holy churchBeauty For AshesBeauty For AshesGOSPEL

Luc Buntu yaririmbye muri iki gitaramo

Restoration Church

The Pink yatunguwe akoresha ibirori by'isabukuru kuri stage

AMAFOTO: @m.david250






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND