RFL
Kigali

Umukinnyi wa Filime wo muri Ghana yatunguye abantu ubwo yavugaga ko impano ye ari nini nk’ibice bye by’inyuma

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:8/11/2017 12:28
2


Umwe mu bakinnyi ba filime bo mu gihugu cya Ghana, Moesha Buduong yatangaje impamvu adakunze kuba muri Ghana cyane avuga ko impano ye ari nini cyane abanyagihugu (abo muri Ghana) batinya cyane kumukoresha kuko abona ko badashoboye.



Ubwo yaganiraga na Live FM uyu mukinnyi yagize ati "My talent is as big as my ass", tubishyize mu kinyarwanda bivuze ngo “Impano yanjye ni nini nk’ikibuno cyanjye.’ We abona ko mu bayobora n’abatunganya filime bo muri Ghana nta n’umwe ufite ubushobozi bwo kumubyaza umusaruro kuko we yivugira ko ahenze cyane. Yagize ati:

Ndi umukinnyi uhenze cyane kandi abantu ntibazi agaciro kanjye ni yo mpamvu mbona umwanya muto cyane wo gukina muri filime zo muri Ghana. Narabivuze ko nzazana ibitangaza muri Ghana, ntsindire igihembo cya Oscars kandi nzabikora mbere y’uko mva kuri uyu mubumbe witwa isi. Gusa ikibazo ni uko isoko ryo muri Ghana atari ryiza kuri njye.

Moesha

Uyu ni we mukobwa uvuga ko afite impano nini nk'ibice bye by'inyuma.

Ubusanzwe ku nkuta za Instagram z’ibitangazamakuru byinshi uyu mukobwa akunze kugaragaza ko yifuje kuba urugero kuri benshi kuko ubundi avuga ko inzozi ze ari ukuba umukinnyi ukomeye wa filime ku buryo isi yose izamenya impano Imana yamuhaye ku buryo uzajya umubona wese azajya amwibwira ndetse akazanatsindira ibihembo byinshi mu ruhando rwa Cinema.

Moesha

Moesha Buduong ushaka kugaragaza impano ye idasanzwe

N’ubwo abona ko muri Ghana nta wuri ku rwego nyarwo rwo kumubyaza umusaruro ariko avuga ko impano ye itazimye ahubwo afite imyaka myinshi yo gukora. Yagize ati “Ibihe byose nahoze nifuza kuba ku murongo. Nakuze nifuza kuzaba umukinnyi wa filime abantu bazajya bareba bakavuga ngo ‘Uri umukinnyi mwiza’. Ndabizi ko inzozi zanjye zikiriho, ndabizi ko nzatsindira ibihembo byinshi mu minsi iri imbere” Ibi Moesha yabitangarije muri kimwe mu biganiro byo muri Ghana, Zonfelix.

Moesha

Moesha avuga ko impano ye itaryamye hari byinshi azageraho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • yvan 6 years ago
    KIRIHO KABISAAA
  • Phiona6 years ago
    Idont know how big is your tlent but i see you have big ass





Inyarwanda BACKGROUND