Man Martin yerekanye ubuhanga mu gitaramo yakoze cyo kumurika Album ye yise ‘Afro’ igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Ugushyingo 2017.
Mani Martin muri iki gitaramo yongeye gushimangira ko ari umuhanga mu gukora umuziki wa live, ibi bikubitiraho ko abahanzi bari gukorana bose bazwiho ubwo buhanga yaba Sintex,Yverry, Christopher ndetse na Yemba Voice itsinda rishya ariko ryemeje abantu ko ari itsinda ry’abana b’abahanga muri muzika.
Iki ni igitaramo cyatangiwe na Sintex, hakurikiraho Yverry nyuma ye haza Christopher ubundi Mani Martin azana na Yemba Voice ku rubyiniro cyane ko ari nabo bamufashaga ku rubyiniro. Serena yuzuye abafana bari bishimiye umuziki bari kwerekwa bishimiye kandi itsinda rya Yemba Voice uburyo ryitwaye mu gihe atari kenshi baririmbye mu bitaramo bikomeye nk’iki.
REBA HANO UKO BYARI BYIFASHE:
Ange akaba umufasha wa Dj Pius niwe wayoboye iki gitaramoHon.Bamporiki Edouard akaba umukuru w'itorero ry'igihugu yageze mu gitaramo kare yiyicarira imbere Uncle Austin yitabiriye igitaramo cya Mani MartinNubwo yabanje ku rubyiniro Sintex yashimishije abakunzi ba muzikaAline Gahongayire yari yaje kwihera ijisho
Yverry umwe mu basore bari kuzamuka neza muri muzika yashimishije abakunzi b'umuzikiYverry yashimiwe n'abakunzi ba muzika mbere yuko ava ku rubyiniroChristopher ku rubyiniro mu gitaramo cya Mani MartinKimwe nabandi bafana Mike Karangwa yari yishimiye bikomeye ChristopherHon.Bamporiki Edouard yari yishimiye bikomeye ChristopherMc Ange aganira na Christopher mbere yuko ava ku rubyiniroMc Ange ahamagara Mani MarinAbabyinnyi n'abacuranzi ba Mani Martin ubwo bageraga ku rubyiniroMani Martin ageze ku rubyiniro yatangiye aririmbira abantu indirimbo ze za cyera ariko akavangamo niziri kuri Album ye nshyaIfoto umuvandimwe yayicyuyeAbanyeshuri bo mu ishuri rya muzika ku Nyundo bafashije Mani MartinHon. Bamporiki Edouard acinya umuzikiMike Karangwa abyina indirimbo za Mani MartinSerena Hotel bihita byanga, bose barahaguruka batangira gucinya akadihoItorero Inkindi itatse ryafatanyije na Mani Martin gususurutsa abantuMani Martin ahamagara Yemba Voice ku rubyiniroYemba Voice basigiwe urbyiniro ngo basusurutse abafana babyitwaramo neza cyaneYemba Voice benshi batangiye kuyibonamo icyizere cy'ejo hazaza h'umuzikiMani Martin avuye guhinduraMani Martin mu ndirimbo zinyuranye ashimisha abafana beAimable Twahirwa yishimira Mani MartinSerena yanyeganyeze
REBA HANO UKO BYARI BYIFASHE MU MASHUSHO
Mani Martin ataramira abantu mu ndirimbo zinyuranye
YEMBA VOICE ISHIMISHA ABAFANA MU GITARAMO CYA MANI MARTIN
MANI MARTIN ARIRIMBA MU GITARAMO CYE (AGACE KA KABIRI)
AMAFOTO: Afrifame
TANGA IGITECYEREZO