RFL
Kigali

Bruce Melody ari kubarizwa muri Kenya mu bikorwa bya muzika–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/11/2017 15:43
3


Bruce Melody ni umwe mu bahanzi bakomeye baririmba neza mu Rwanda, ni umwe mu bafatwa nk'aba mbere muri muzika nyarwanda. Magingo aya uyu musore ari gukora ibikorwa binyuranye bya muzika aho kuri ubu ari kubarizwa muri Kenya mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ye nshya azashyira hanze mu minsi iri imbere.



Uyu muhanzi wavuye mu Rwanda bucece yerekeje muri Kenya aho ari gufatira amashusho y’indirimbo ye nshya, mu kiganiro na Bruce Melody yirinze kugira byinshi atangariza Inyarwanda.com gusa atwemerera ko atari mu Rwanda. icyakora inshuti ze za hafi zinamuhora hafi zemereye umunyamakuru ko uyu muhanzi yaguye muri Kenya aho ari gufata amashusho y’indirimbo nshya ye.

Bruce Melodie

Bruce Melody ari i Mombasa ho muri Kenya

Bruce Melody aherutse kubwira Inyarwanda.com ko ari mu mishanga yo gukora indirimbo nyinshi azahuriramo n’abahanzi bo mukarere gusa ngo indirimbo ari gukora ni iye wenyine nkuko twabitangarijwe numwe mu bo bajyanye mu iipe wagize ati” turi hano aho ari gufata amashusho y’indirimbo Kenya ni igihugu yari amaze iminsi mike avuyemo yavuganye nabantu banyuranye bafite aho bahurtiye na muzika byatumye yoroherwa no gukorera amashusho muri iki gihugu.

Bruce Melodie

Ku mucanga wa Mombasa

Bruce Melody iyo muganiriye akubwira ko hari ibikorwa byinshi ari gukoraho ku buryo mu minsi ya vuba ari butungure abakunzi be abaha ibihangano binyuranye kandi bikoranye ubuhanga . Uyu akaba ariwe uherutse gukora indirimbo ‘Ikinya’ yamamaye mu Rwanda hose ndetse no hanze yarwo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    uwomuhanzi arashoboye kbs ndamwemera
  • 6 years ago
    turakwemera melody we song mbere
  • The bless6 years ago
    Melody kbx ndagushyigikiye bro rwose Imana ikugenderere !!!! kd lv yuu sooooo!! couse bambwira ko dusa ark nkr ndagushaka kukubona.





Inyarwanda BACKGROUND