RFL
Kigali

Tyrese mu marira nk’uruhinja kubera kwamburwa umwana we

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:2/11/2017 10:43
0


Tyrese Gibson ni umukinnyi w’amafilime uzwi cyane muri Fast & Furious, ari mu ntambara y’urubanza n’uwahoze ari umugore we ariko ikimushengura umutima ni uburyo yambuwe uburenganzira bwo kubona umwana we ndetse urubanza nirukomeza bikaba bishobora kuba bibi kurushaho.



Uyu mwana wa Tyrese yitwa Shayla akaba afite imyaka 10 y’amavuko, avuga ko bamaze amezi 2 batabonana bitewe n’uko uwahoze ari umugore we Norma Gibson yasabye urukiko ko uyu mugabo ategera uyu mwana ndetse yasutse amarira menshi ubwo yari yegereje kujya mu rukiko atinya ko umugore we yamutsinda akegukana umwana burundu we akamwamburwaho uburenganzira. yanagarutse ku kuba yaratereranwe n'inshuti ze zifite amafaranga muri uru rugamba arimo.

Uyu mwana w'umukobwa niwe utumye Tyrese ata umutwe

Yariraga cyane avuga ko izi manza zimutwara nibura 13,000$ buri kwezi ndetse ngo nta muntu wifuza kumuha akazi kubera ibi bibazo arimo. Ku ruhande rw’umugore we, yemeza ko uyu mugabo ahohotera uyu mwana wabo akamukubita nibura inshuro nka 12 igihe bari kumwe ndetse abatangabuhamya bakaba bahari bazaburana bemeza koi bi Tyrese ashinjwa ari ukuri.

Tyrese Gibson n'uwahoze ari umugore we bari kurwanira umwana, Norman Gibson

Abihakanira kure akavuga ko umuwana we ari cyo kintu yconyine afite mu buzima ndetse ngo ntacyo adakora ngo abe umubyeyi mwiza. Tyrese utumvikana na The Rock bakinana muri Fast & Furious kandi aherutse gutangaza ko igice gikurikiraho cya 9 cy’iyi filime atazagikina igihe The Rock nawe azaba akinamo, ibi bikaba byatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga bamuha urw’amenyo bamubwira ko role ye muri iyi filime nta kamaro kanini ifite nk’iya The Rock ndetse bamwibutsa ko na Paul Walker yatabarutse ariko filime ntihagarare cyangwa ngo ireke gukundwa.

Tyrese afitanye ibibazo na The Rock

Hari n’ababoneyeho kumugira inama y’uko yashaka ubufasha bw’abaganga bavura indwara z’agahinda gakabije n’ibindi bijyanye no guhangayika ndetse akamenya ibibazo bye mu ibanga atabishyize ku mbuga nkoranyambaga.

Tyrese yashakanye n'undi mugore uyu mwaka







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND