Muri iyi minsi abahanzi nyarwanda barimo gukora ubukwe ku bwinshi, nyuma ya Umutare Gaby na Safi bari bamaze iminsi bitaweho n’itangazamakuru kuri iyi ngingo Edouce niwe utahiwe, aho bivugwa ko azakora ubukwe n’umukobwa bamaranye igihe uba muri Sweden ndetse akazahita ajyayo.
Aya makuru yageze ku Inyarwanda.com avuye mu nshuti za hafi z’uyu muhanzi bivugwa ko yamaze no gutangira imyiteguro y’ubu bukwe. Uwahaye amakuru Inyarwanda.com yagize ati” Urabona Edouce yatangiye imyiteguro y’ubukwe bwe ndetse ubatazi amatariki ubu bukwe ntagihindutse buzaba tariki 23 Ukuboza 2017, umufasha we aba muri Sweden.”
Uyu wahaye amakuru Inyarwanda twahimbye akazina ka Jimmy (ni iryo twamuhimbye kuko adashaka ko amenyakana) yabwiye umunyamakuru ko uyu mukunzi wa Edouce ari umunyarwandakazi wibera muri Sweden bakaba bamaze kumvikana ko nyuma y’ubukwe buri mu Ukuboza 2017 bazahita berekeza muri Sweden igihugu n’ubundi uyu mukobwa asanzwe abamo. Ikindi uyu twise Jimmy akaba inshuti ya hafi ya Edouce yavuze ko uyu mukobwa azagera mu Rwanda mu minsi ya vuba aho azaba aje gufasha Edouce gutegura ubukwe.
Edouce Softman yagize ibanga umukobwa bivugwa ko bagiye gukorana ubukwe
Tukimenya aya makuru twifuje kuyabaza nyiri ubwite maze Edouce Softman akimara kumva ikibazo umunyamakuru amubajije aba nkuwikanze ati “Man ayo makuru muyakuye he?, njye nta byinshi nshaka kuvuga kuri ibyo bintu niba bihari muhumure igihe kizavuga iminsi izavuga ndakeka ko niba bihari muzabibona.” Uyu muhanzi yanze kugira ibintu byinshi avuga kuri uyu mukunzi we cyangwa se ubukwe bwe ahamya ko niba bihari koko abantu bazabimenya.
Biramutse bibaye impamo Edouce agakora ubukwe yaba akurikiye Umutare Gaby ndetse na Niyibikora Safi wo muri Urban Boys abahanzi baherutse gukora ubukwe n’abanyarwandakazi baba hanze. Icyakora iby’urukundo rwa Edouce n’uyu mukobwa uba muri Sweden byakunze kugirwa ibanga rikomeye gusa ngo mu minsi iri imbere uyu mukobwa araba ari mu Rwanda mu myiteguro y’ubukwe.
UMVA HANO INDIRIMBO EDOUCE SOFTMAN AHERUTSE GUSHYIRA HANZE 'MASKINI'
TANGA IGITECYEREZO