Irushanwa rya Miss Earth 217 riri kugana ku musozo, mu mpera z’icyumweru tugiye gutangira ni bwo hazamenyekana uwegukanye ikamba. Muri aya marushanwa hatangwa amakamba anyuranye harimo n’iry’inkumi iberwa n’amafoto mu bahatanye gusa amatora muri rusange yarangiye.
Aya matora yabereye ku mbuga nkoranyambaga yarangiye kuri uyu wa mbere tariki 30 Ukwakira 2017, aho Uwase Hirwa Honorine (Igisabo) yakubiswe inshuro ntagaragare no muri cumi na batanu ba mbere bagomba kuvamo batatu batsindira imyanya ya mbere. Muri aba rero Miss Uwase Hirwa Honorine cyangwa Igisabo umunyarwandakazi rukumbi uri muri aya marushanwa ntagaragaramo, bivuze ko adashobora kuza muri batatu ba mbere.
Amatora yarangiye Uwase Honorine Igisabo ntiyaza muri 15 ba mbere
Si Igisabo gusa utabashije gutsinda cyane ko mu bakobwa bose bahatana ababashije gutoranywa ari 15 baza kuvamo batatu ba mbere batangazwa mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukwakira 2017. Uwase Hirwa Honorine bakunze kwita Igisabo utabashije gutsinda hano kuri ubu ntari guhirwa muri aya marushanwa cyane ko mu minsi ishize yabuze umudari mu baberwa no kwambara amakanzu maremare y’ijoro cyangwa se ayo benshi basohokana.
Uwase Hirwa Honorine
Icyakora nubwo haba ibi byose amarushanwa yo gushakisha uzegukana ikamba arakomeje bakazatanga ikamba kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Ugushyingo 2017, muri Philippines ahari kubera aya marushanwa.
TANGA IGITECYEREZO