Rwibutso Claver wari umaze imyaka ibiri mu ikipe ya Pepinieres FC kuri ubu yatangiye akazi mu ikipe ya ASPOR FC iri mu cyiciro cya kabiri cy’umupira w’amaguru mu Rwanda, ikipe agiye gufasha kujya ikina umupira mwiza no guhatanira kuza mu myanya ine ya mbere no kureba uko yazamuka.
Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Rwibutso yavuze ko atanga Pepinieres FC ku buryo cyari igihe cyo kuyivamo ahubwo ko Atari kwitesha umwanya wo kuba umutoza mukuru kuko aho yari ari yari yungirije.
“Bibaho ko umuntu yahindura ubuzima akajya gushakisha ahandi. ASPOR FC ubu niho ndi kubarizwa, twumvikanye ko ngomba kubakorera ikipe nziza, ikipe ikina umupira mwiza byibuza tugaharanira kuzaza muri ane ya mbere yewe no kuba twazamuka ntabwo byatugwa nabi”. Rwibutso
Agaruka ku cyatumye ava ku Ruyenzi, Rwibutso yagize ati” Urumva muri Pepinieres FC nari ningirije ariko hano muri ASPOR FC ndi umutoza mukuru kandi burya umuntu aba ashaka gutera imbere mu mwuga”. Rwibutso
ASPOR FC amazemo iminsi ibiri, ku munsi wa kabiri yakinnye umukino wa gishuti n’abakinnyi b’ikipe ya Revelation Football Center iba igizwe n’abakinnyi bashyizwe hamwe na Kayiranga Baptist. Ikipe ya Kayiranga yatsinze ibitego 2-0.
Kuri ubu Rwibutso avuga ko kuba agiye kuba umutoza mukuru bitazakuraho kuba ari umutoza wa Agaciro Football Academy ikipe yashinze. Ahubwo ngo abona ko umwana uzajya witwara neza azajya amuzamura muri ASPOR FC nawe akaba yakina.
Rwibutso Claver atanga amabwiriza
Kayiranga Baptoste wageze kiba muri Pepinieres FC yari ahanganye n'uwari umwungirije
ASPOR FC (Umuhondo) bateganya gukina imikino ya gishuti irenze itatu
TANGA IGITECYEREZO