Ikipe ya Bugesera FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona wakinirwaga i Nyamata, umukino wasojwe no gushyamirana hagati ya Karekezi Olivier na Ally Bizimungu batoza amakipe yombi.
Ishoti rya Dusenge Bertin ku munota wa 49’ ryakoze kuri Rutanga Eric, igitego kiba kiranyoye. Iki gitego, Bugesera FC yakomeje kukibungabunga kugeza umukino ugeze ku munota wa 90’ bakongeraho iminota ine (4).
Ubwo umukino wari usigaje iminota itatu (4’) kugira ngo urangire, Karekezi Olivier utoza Rayon Sports yashyamiranye na Ally Bizimungu utoza Bugesera FC, bashaka gufatana mu mashati biba ngombwa ko polisi imanuka mu kibuga.
Ibi byaturutse ku kuba abakinnyi barwaniye umupira wari warenze bapfa ko Bugesera FC bari gutinza umukino, bituma Karekezi Olivier ajya kureba ibiri kuba kuko abakinnyi barimo baterana amagambo. Akigerayo yahise ahahurira na Bizimungu Ally nawe wari ushyigikiye ko abakinnyi be bakina barya iminota. Byaje kurangira batabyumvishe kimwe niko gushaka gufatana ariko abakinnyi, abasifuzi na polisi barahagoboka.
Bizimungu Ally umutoza wa Bugesera FC akizwa n'abakinnyi be
Aba batoza bombi bazamuwe mu bafana biba ngombwa ko abatoza bungirije bafata inshingano zo gusigarana amakipe. Ndikumana Hamadi Katauti yasigaranye Rayon Sports naho Nshimiyimana Maurice asigarana Bugesera FC yari ifite impamba y’amanota atatu (3) ya mbere muri uyu mwaka w’imikino.
Muri uyu mukino waberaga i Nyamata, Rayon Sports yakoze amakosa 16 mu gihe Bugesera FC yakoze amakosa 17 mu minota 90’ y’umukino. Rayon Sports yateye koruneri eshatu (3) ku busa bwa Bugesera FC yari mu rugo.
Rucogoza Djihad winjiye mu kibuga asimbuye, yaje guhabwa ikarita y’umuhondo ku munota wa 74’, iyi karita yaje isanga iyahawe Ndayishimiye Hussein umunyezamu wa Bugesera FC ku munota wa 43’. Mugabo Gabriel wa Rayon Sports ni we watahanye ikarita y’umuhondo azira gukora umupira abishaka.
Mu gusimbuza, Karekezi Olivier yatangiye akuramo Nova Bayama ku munota wa 26’ ashyiramo Kwizera Pierrot wari wabanje hanze. Bimenyimana Bonfils Caleb yinjiye mu kibuga ku munota wa 53’ asimbura Mukunzi Yannick naho Tidiane Kone asimburwa na Mugisha Gilbert utakinnye umunota akinjira bahise basifura ko umukino urangiye.
Ku ruhande rwa Bugesera FC, Rucogoza Djihad wari wabanjemo bakina na FC Musanze, yinjiye asimbuye Ndatimana Robertku munota wa 69’ .
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Bugesera FC XI: Ndayishimiye Hussein (GK, 1), Moussa Omar 3, Muhire Anicet Gasongo 15, Turatsinze Heritier 18, Mugabo Ismail Prince 6, Nzigamasabo Steven (8-C), Ndatimana Robert 27 (Rucogoza Djihad 4), Ntwali Jacques 23, Dusange Bertin 17, Ssentogo Farouk Ruhinda Saifi 10 na Irokon Samson Ikechuku 20 (Mubumbyi Bernabe 9).
Abasimbura batakoreshejwe: Kwizera Janvier (GK, 40), Jean Bosco Uwacu 16, Rucogoza Aimable Mambo 2, Bigirimana Shaban 7 na Ntijyinama Patrick 5
Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C, 1), Nyamdwi Saddam 16, Rutanga Eric Alba 3, Manzi Thierry 4, Mugabo Gabriel Gaby 2, Niyonzima Olivier Sefu 21, Mukunzi Yannick Joy 6 (Bimenyimana Bonfils Caleb 7), Manishimwe Djabel 28, Nova Bayama 24 (Kwizera Pierrot Mansare 23), Nahimana Shassir 10 na Tidiane Kone 19 (Mugisha Gilbert).
Abasimbura batakoreshejwe: Ndayisenga Kassim (GK, 18), Mutsinzi Ange Jimmy 5, Usengimana Faustin 15, Irambona Eric Gisa 17.
Dore uko imikino y’umunsi wa 3 iteye:
Kuwa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2017
FT: APR FC 2-1AS Kigali
Kuwa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2017
-Bugesera FC 1-0 Rayon Sports
-Etincelles FC 1-1 Mukura Victory Sport
-Espoir FC 0-0 Sunirise FC
-Kirehe FC 1-0 Musanze FC
Ku Cyumweru tariki 22 Ukwakira 2017
-Police FC vs Amagaju FC (Kicukiro, 15h30’)
-Gicumbi FC vs FC Marines (Gicumbi, 15h30’)
-Miroplast FC vs Kiyovu Sport (Mironko Pitch, 15h30’)
Abafana ba Rayon Sports i Nyamata
Iradukunda Jean Bertrand yari yaje kureba ikipe yahozemo
Amakipe asohoka mu rwambariro
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga
Abasifuzi n'abakapiteni b'amakipe yombi
Mugabo Ismail ku mupira
Turatsinze Heritier mu kirere ashaka umupira hejuru ya Nova Bayama wakinnye iminota 26'
Ndayishimiye Hussein umunyezamu wa FC Bugesera ashakisha umupira
Umukino w'ubwitange
Nova Bayama ku mupira
Moussa Omar afunga Nyandwi Saddam
Ally Bizimungu avuga ati"Mumureke muhane"
Ally Bizimungu mu bafana
Karekezi Olivier mu bafana
AMAFOTO: Saddam MIHIGO-(INYARWANDA.COM)
TANGA IGITECYEREZO