RFL
Kigali

PEACE PLAN yanze guterera agati mu ryinyo ku makimbirane akomeje gufata intera mu matorero

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/09/2017 7:02
0


Amakimbirane mu matorero no mu ngo z’abakristo akomeje gufata intera hano mu Rwanda kugeza aho umwe mu bashakanye yica mugenzi we, gutandukana byo (divorce) ntibikiri inkuru kuko abakristo benshi bamaze kubimenyera. PEACE PLAN yanze guterera agati mu ryinyo.



PEACE PLAN ni umuryango wa Gikristo uhuza amadini n’amatorero ya Gikristo ya hano mu Rwanda, ukaba watangijwe n’umunyamerika Pastor Dr Rick Warren. Uyu muryango PEACE PLAN uri guhugura amahuriro y’amatorero ku bijyanye nuko bakemura amakimbirane haba mu miryango yabo ndetse no mu matorero babarizwamo. Aya mahugurwa akozwe nyuma y’aho amakimbirane akomeje gufata intera mu bakristo ndetse no mu matorero aho usanga benshi muri bo baba batavuga rumwe, ibintu bitari bikwiriye ku bantu bahuriye ku ntego yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. 

Kuva kuri uyu wa Kabiri kugeza kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nzeli 2017 PEACE PLAN yahuguye abakozi b’Imana baturutse mu mahuriro abiri ari yo: CPR na Alliance, mu bahuguwe hakaba harimo abapasiteri, abavugabutumwa n'abandi bashinzwe gukemura impaka mu matorero babarizwamo. Abahuguwe muri iyi minsi ibiri bararenga 50. Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane ndetse no kuwa Gatanu hahugurwa abandi bo mu mahuriri abiri ari yo:FOBACOR na PEAR.

PEACE PLAN Rwanda

Mary Kamanzi, umwe mu bayobozi ba PEACE PLAN Rwanda yatangaje ko basanze ari ngombwa guhugura amatorero ku gukemura amakimbirane mu matorero no mu bakristo. Yagize ati: "Aya mahugurwa yari agamije kwiga gukemura amakimbirane kuko twabonye ko nubwo itorero ari igisubizo ariko itorero ryagiye rigira guhinyuzwa mu buryo bahangana n'amakimbirane mato."

Mary Kamanzi yavuze ko amakimbirane mu bashakanye ahanini aterwa no kuba abantu batazi kwakira no kwitwara neza ku marangamutima y'uwo babana ugasanga umuntu abitse inzika. Yavuze ko nyuma y'aya mahugurwa hari icyizere ko abakristo bazabasha kurwanya amakimbirane. Yagize ati: "Icya mbere ni ubumenyi bungutse (mu mahugurwa), abantu bageraga kuri 50 bavuye mu matorero atandukanye bagiye gukora amatsinda bakomeze kwiga ku cyo bakora bakarwanya amakimbirane mu matorero yabo, basobanurire abakristo igitera amakimbirane nuko bayakemura."

Ese amakimbirane dusanga mu matorero aterwa n'iki

Mary Kamanzi yagize ati: "Turabyemera ko habaye intambara mu matorero muri rusange ariko ni nayo mpamvu twagize aya mahugurwa, twaravuze ngo birakwiye ko abantu bicara bagasuzuma bakibaza impamvu hariho amakimbirane, iyo yabayeho, abantu bayakemura bate. Ikintu cya mbere nuko umuntu yashima ko twakoze aya mahugurwa. Aya mahugurwa yitabiriwe n'abagize nkemurampaka mu matorero urumva ko bazigisha abakristo uko barwanya amakimbirane." 

Kuki hari ibibazo usanga byananiwe gukemurwa n'amatorero kugeza aho Leta ihaguruka ikajya kubikemura?

Mary Kamanzi yagize ati: "Icyo ni ikibazo cya kiremwamuntu ariko nuko rimwe na rimwe abantu baba batazi ububasha babifitiye. (Abanyamadini) baba bagomba kumenya ko niba habonetse amakimbirane mu matorero ari ikintu kibareba bagomba gukemura kandi ko bafite ubushobozi bwo kubikemura."

Hari amatorero usanga abayashinze barayagize nk'ayabo, rimwe na rimwe bikabyara amakimbirane, Peace Plan ibivugaho iki?

Mary Kamanzi yagize ati: "Ngirango inkuru nziza ni uko muri Peace Plan tugizwe n'imiryango migari ihuriwemo n'amatorero atandukanye, ibyo rero ngo itorero ni iry'umuntu ku giti cye, bene ayo matorero ntabwo tuyafite,..Niyo umuntu yaba yaratangije (itorero) ari iyerekwa rye, iyo yemeye kwishyira munsi y'umuryango runaka aba yemeye kuyoborwa, rero kuko dufite bene abo bayobozi bashoboye kubayobora, babishaka kandi batorwa kubera ko ari abanatu b'inyangamugayo ndumva ibyo ngibyo bitanga icyizere, ibyo kuvuga ngo umuntu ni we ufite ijambo rya nyuma ntabwo ibyo ngibyo bizakomeza."

Mary Kamanzi

Mary Kamanzi umwe mu bayobozi ba PEACE PLAN Rwanda

Nyuma y'aya mahugurwa biteganyijwe ko abahuguwe bazahugura abakristo hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kurwanya amakimbirane mu matorero. Ibi bikozwe nyuma y'aho PEACE PLAN yasanze hari amakimbirane akomeye ari mu matorero kandi abayoboye ayo matorero ntibayakemure ahubwo ugasanga ya makimbirane agenda akura akabyara ingaruka zikomeye ku itorero ariho usanga abayobozi b'itorero runaka bashwana bapfa imitungo, ubuyobozi n'ibindi. Kutamenya inshingano nk'umuyobozi w'itorero, bigira ingaruka no ku bakristo, aho usanga bategerwa n'abayobozi babo mu itorero ngo babagire inama mu gihe mu ngo zabo haba hari amakimbirane, ejo cyangwa ejobundi ukumva ngo batandukanye kandi bari abakristo mu itorero runaka. 

Mary Kamanzi

Bahuguwe ku kurwanya amakimbirane

Peace PlanPeace Plan

Bahuguriwe no mu matsinda

Mary Kamanzi

Bafashe ifoto y'urwibutso






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND