RFL
Kigali

Nzeyimana Celestin yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru muri Paravolley Africa (Komite yatowe)-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/09/2017 9:53
0


Nzeyimana Celestin wari perezida wa komite y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda (NPC Rwanda) yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru w’impuzamashyirahamwe y’imikino y’abafite ubumuga muri Afrika by’umwihariko mu mukino wa Sitting Volleyball (Para-VolleyAfrica). Uyu mugabo yagiriwe icyizere mu matora yabaye mu mugoroba w’uyu wa Gatandatu.



Nzeyimana Celestin wanabaye Umunyamabanga Uhoraho muri NPC Rwanda mu gihe cy’amezi atatu ashize, yatsindiye uyu mwanya ahigitse Said Lamrini n’amanota atanu (5) kuri abiri (2). Amaze gutorerwa uyu mwanya, Nzeyimana yabwiye abanyamakuru ko ashimishijwe no kuba agiriwe icyizere n’abanyamuryango kandi ko atabatenguha mu kazi azakora kugeza mu 2020 ubwo hazaba hakinwa imikino Olempike.

“Ndishimye kuko bigaragara ko abanyamuryango bangiriye icyizere bigendanye n’ubushobozi n’ibikorwa baba bizera ko nzakora. Ubu igisigaye ni ugukora inshingano nshya nabonye ku rwego rwa Afurika”. Nzeyimana Celestin.

Mu bandi batowe harimo Mourad El-Baroudi, Umunya-Misiri uzaba ashinzwe ibijyanye na tekinike dore ko no mikino iri kubera mu Rwanda ashinzwe tekinike.

Nzeyimana Celestin

Nzeyimana Celestin

Dore komite yatowe:

1.Perezida: Dr.Hayat Khattab (Egypt)

2.Umunyamabanga Mukuru: Nzeyimana Celestin (Rwanda)

3.Ushinzwe Tekinike: Mourad El-Baroudi (Egypt)

4.Ushinzwe Itangamakuru: Anton Raimondo (South Africa)

Abari bari mu nama y'inteko rusange

Abari bari mu nama y'inteko rusange

Uva ibumoso: Anton Raimondo (South Africa), Nzeyimana Celestin (Rwanda), Dr.Hayat Khattab (Egypt) na Mourad El-Baroudi (Egypt)

Uva ibumoso: Anton Raimondo (South Africa), Nzeyimana Celestin (Rwanda), Dr.Hayat Khattab (Egypt) na Mourad El-Baroudi (Egypt) 

AMAFOTO: Saddam MIHIGO-Inyarwanda.com

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND